Uko Abanyarwanda bazungukira ku isoko rya carbone rihanzwe amaso - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu isoko rya carbone, ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n'ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk'uhumanya ikirere ku rugero rw'ibyo yaguze.

Aha hakubiyemo imishinga yo gutera amashyamba, kuyabungabunga ntatemwe cyangwa kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere. Harimo kandi ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije nko gukoresha ingufu zisubira.

Munyazikwiye yasobanuye uko iki gikorwa kigenda, ati 'Dufate urugero nk'umuntu ukoresha amashyiga atatu, ugashyiramo inkwi ugacana, wabara imyotsi yose yasohotse ukoresheje izo nkwi ushobora gusanga usohora nka gigatonnes 100 za carbone ukavuga ngo uzanye rondereza igabanya ibicanwa ariko ishobora no kugabanya imyotsi yoherezwa mu kirere ikaba yasohora gigatonnes 10. Icyo kinyuranyo cya 90 watumye zitajya mu kirere ni zo ushobora kuba wagurisha.'

Senateri Mugisha Alexis yabajije icyo abaturage bashobora kungukira muri iryo soko rya carbone u Rwanda rugaragaza ko rihanzwe amaso.

Yakomeje ati 'Icyo umuntu asigara yibaza, ibiva muri iryo soko rya carbone byunganira bite umuturage w'Umunyarwanda kuba yabasha kugera ku bicanwa mu buryo bumworoheye kurusha ubwo yashoboraga gukoresha mbere y'uko riboneka? Ku buryo byanamutiza umurindi akirinda kuba yakwangiza ibidukikije.'

Munyazikwiye yasobanuye ko mu Rwanda hari imishinga 19 iri ku isoko rya carbone, 12 muri yo iri mu rwego rw'ingufu, indi ikaba mu bijyanye no gutera amashyamba no kuyavugurura n'ijyanye no kuyungurura amazi.

Yavuze ko abaturage bunguka byinshi binyuze muri iyo mishinga iba iri ku isoko rya carbone.

Ati 'Nk'urugero rw'umuntu uje gutanga imbabura za rondereza, tuba twizeye ko agiye gutanga izujuje ubuziranenge, akazitangira ku giciro gito cyangwa ubuntu kuko azagaruza amafaranga yashoye binyuze mu isoko rya carbone.'

Yavuze ko amarembo afunguye ku bikorera kandi na Leta ishobora gukora imishinga yajyanwa ku isoko rya carbone.

Ku isoko rya carbone aho uza kugura ari we uba yabishatse, Carbon Credit imwe [toni imwe ya CO2 ihinduye] ifite agaciro k'ari hagati ya 40$ na 80$, ariko hari n'igihe ibiciro bishobora kurengaho mu gihe ibihugu ubwabyo byakwiyumvikanira bitewe n'ubwoko bw'imishinga igiye gukorwa.

Isoko rya carbone ni kimwe mu bisubizo bizana amafaranga mu rwego rw'ibidukikije, bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kugabanya iyoherezwa ry'imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030.

Hagaragajwe uko Abanyarwanda bazungukira ku isoko rya carbon rihanzwe amaso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abanyarwanda-bazungukira-ku-isoko-rya-carbon-rihanzwe-amaso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)