Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Martin Fayulu, uherutse gusaba ko Joseph Kabila ava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw'igihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025, ni bwo Perezida Tshisekedi yakiriye Fayulu i Kinshasa, umurwa mukuru wa RDC.
Amashusho yashyizwe hanze y'uyu mubonano agaragaza uburyo Perezida yamwakiriye mu buryo bwihariye. Mu gihe abandi bari mu cyumba bamwakirirwamo bamuramutsa basanzwe, Tshisekedi we yamusanganije urugwiro rurenze aramuhobera, yerekana icyizere hagati yabo.
Ubu bwitane bw'akaboko bubaye nyuma y'ubutumwa Fayulu yari aherutse kugeza ku bayobozi barimo Félix Tshisekedi wamwakiriye, Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi, ndetse na Joseph Kabila Kabange wagaragaye i Goma igice gikunze kuvugwaho kugenzurwa n'umutwe wa M23.
Mu butumwa bwe, Fayulu yibukije Perezida Tshisekedi ko afite inshingano zo kurinda igihugu n'Abanye-Congo, ku buryo abazavuka ejo batazasanga igihugu kirimo ibibazo bidafite ibisobanuro.
Fayulu kandi yasabye guhura n'Umukuru w'igihugu mu buryo bw'ibiganiro, ati: 'Ndifuza ko duhura atari ku bw'impuhwe ahubwo ku bw'ibiganiro byimbitse.'
Bidatinze, Tshisekedi yagaragaje ko yiteguye guhura na we. Umuvugizi we, Tina Salama, yagize ati:
'Perezida yashimye umuhate wo gukunda igihugu n'ubumwe bwacyo byagaragajwe na Martin Fayulu. Afite ubushake bwo kugirana ibiganiro mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo byugarije igihugu.'

Ibi bibaye mu gihe Martin Fayulu yari aherutse gushinja Joseph Kabila ubugambanyi, amushinja kwifatanya n'abarwanya igihugu. Nubwo yamushinje ibi, yamusabye kandi gukoresha inzira y'ibiganiro aho kujya mu gice kigenzurwa n'umutwe wa M23.
Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko mbere y'uko Fayulu atangaza ibyo ashinja Kabila, yaba yari yarahuye na Tshisekedi mu ibanga, aho bivugwa ko baganiriye ku bufatanye bushobora no kumuhesha umwanya ukomeye muri Leta.
Ibi byemeza ko uyu mubonano ushobora kuba intangiriro y'impinduka zikomeye muri politiki ya RDC, cyane ko n'ubwumvikane bwaba bwaragezweho mbere ku ruhande rwihishe.
Na none, Joseph Kabila ntiyacecetse kuri ibi birego bya Fayulu, ahubwo yamusubije agira ati:
'Ndi Umunye-Congo ufite uburenganzira bwo kugera aho ari ho hose muri RDC, kandi n'i Goma na ho ni muri Congo.'
Source : https://kasukumedia.com/tshisekedi-yakiriye-fayulu-nyuma-yo-kunenga-kabila/