
Ibi babyiyemeje kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo bahuriraga mu Karere ka Nyagatare mu nama yari igamije kurushaho gutsura umubano hagati y'impande zombi.
Iyi nama yahuje abayobozi bo mu nzego z'ibanze ndetse n'izabikorera bo mu bihugu byombi. Ku ruhande rw'u Rwanda hitabiriye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, abayobozi b'uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera n'ab'imirenge ihana imbibi n'iki gihugu.
Ku ruhande rwa Uganda iyi nama yitabiriwe n'abayobozi baturutse mu turere twa Kisoro, Ntungamo, Rubanda na Kabare ndetse n'abikorera.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bahuye kugira ngo banoze umubano, kuko ibihugu byombi bibanye neza.
Ati 'Ibyo kandi tubibonera cyane ku mibanire y'abaturage bacu bahurira kuri iyo mipaka twakwita ko ari imipaka ihari mu buryo bw'ibihugu ariko idahari mu buryo bw'imibanire kuko bahahirana bakanashyingirana.''
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko icyo bagambiriye uyu munsi ari ukureba uko bakomeza kunoza uwo mubano habaho ibikorwa bibahuza kenshi, bakanoza ubwo buhahirane bw'ibintu byambuka hirya no hino ku mipaka y'ibihugu byombi.
Ati 'Tugafatanya kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka yaba iby'ibiyobyabwenge, yaba ari iby'amatungo yambuka hirya no hino adafite uburenganzira tukanoza uburyo byakorwa neza, tugakomeza tugahahirana ariko biciye mu buryo bwiza.''
Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Anthony Nyamara, yavuze ko bishimiye umuhuro nk'uyu w'ibihugu by'abavandimwe.
Yavuze ko bazanye abahagarariye abaturage n'abikorera kugira ngo barebere hamwe uko bakorana neza n'abavandimwe.
Ati 'Niba ukeneye kwambuka umupaka awambuke, yaba agiye gusura abantu cyangwa ari mu bucuruzi, iyo hanogejwe uburyo bwo korohereza abantu mu rujya n'uruza bituma dukumira abakoresha inzira zitemewe cyane cyane abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.''
Iyi nama yabaye ikurikira indi nama y'iminsi itatu yahuje Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda nayo yabereye mu Karere ka Nyagatare ikaba yari igamije kwiga ku ishusho y'umutekano, gushaka ibisubizo by'ibibazo by'abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w'ibihugu byombi.


