Ubu butaka bwose bufite umwihariko wo kuba buherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo aho ikibanza kirimo kinini gifite UPI 3/03/04/05/320 kikaba kiri ku buso bwa Meterokare 10.980.
Ikibanza gito muri byo giherereye kuri UPI 3/03/04/05/1227 kikaba ku buso bwa Meterokare 503.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko bafite ibibanza icyenda biri mu mutungo wa Leta, bigenewe kubakwamo inzu z'ubucuruzi zitandukanye, ubundi bukubakwaho amahoteli, kandi abashoramari boroherezwa mu kubona ibyangombwa no guhabwa serivisi zihuse binyuze muri One Stop Center ya RDB.
Ati 'Ni ibibanza biri ahantu hatandukanye, biri ku buso bwa Meterokare ibihumbi birenga 32, hakubakwamo amahoteli, inzu z'ubucuruzi buvanze, byakubakwa bitewe n'icyo igishushanyombonera giteganyiriza aho buherereye, kandi abashoramari nibaza tuzabaha ayo makuru bahitemo bitewe n'ibyifuzo bafite mu ishoramari ryabo.'
Yakomeje avuga ko gutanga ubu butaka bwa Leta ari ibintu biganirwaho n'inzego zitandukanye, hashingiwe ku cy'itegeko rigenga ubutaka riteganya, ari naho ahera avuga ko hari n'abashoramari bashobora kubutizwa bakabukoreraho imishinga yabo.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yasuraga byinshi muri ibi bibanza yasanze ibigera kuri bitanu muri byo biherereye ku gice cyagenewe kubakwamo ibikorwa by'ubukerarugendo nk'amahoteli, harimo igiherereye ahahoze hakorera ishami rya Polisi Umurenge wa Gisenyi.
Ibi bibanza kandi byiyongeraho ikibanza kini cyahoze giparikamo amakamyo gikora ku mihanda yombi yerekeza ku mupaka munini wa 'La Corniche' n'ibindi bibanza bibiri biherereye inyuma y'ibiro by'Akarere ka Rubavu.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twunganira umujyi wa Kigali, gafatwa nk'igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.



