Imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali igeze kuri 56% (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bishanga byitezweho guhindura isura y'Umujyi wa Kigali, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa 162 Ha, icya Nyabugogo kizaba gifite 131 Ha, icya Kibumba cya 68 Ha, icya Rwampara gifite 65 Ha n'icya Rugenge-Rwintare cya 65 Ha.

Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, kivuga ko imirimo yo gutunganya ibi bishanga byose igeze kuri 56%, uretse icya Rwampara kigeze kuri 20%.

Igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga gihura n'igishanga cya Rugenge rw'intare gifata igice cya Kacyiru n'igice cya Muhima bigahurira n'igishanga cya Muhima ahitwa ku kinamba.

Naho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima ni Gatsata.

Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gukurikirana ibikorwa byo kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima, Uwera Martine, yavuze ko ibi bishanga bizaba bifite inzira z'abanyamaguru n'abanyonga amagare zireshya n'ibilometero 58,5.

Ati'Ibi bishanga bizahindura isura y'Umujyi wa Kigali kuko nibimara gutunganywa bizagarura umwuka mwiza abantu bahumeka. Bizagabanya imyuzure, byongere ubuziranenge bw'amazi, ndetse bifashe mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, hanakoreshwe kandi nk'ahantu ho kuruhukira.

Mu byibandwaho mu kwagura ibi bishanga harimo gutunganya utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w'amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.

Hongerwamo kandi ibiti gakondo bitandukanye bikurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n'andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali, bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw'ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.

Nubwo ikigamijwe nyamukuru ari ukubungabunga ibidukikije, muri ibi bishanga hazashyirwamo n'ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.

Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by'imyidagaduro birimo n'iby'umupira w'amaguru, inzira z'amagare n'abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

Hazashyirwamo inzu zitandukanye zishobora gutangirwamo amafunguro n'ibinyobwa, izizajya ziberamo imurikagurisha, ahahariwe imikino y'abana n'ibindi.

Ibi bishanga bizashyirwamo n'ahantu habugenewe abafite ibinyabiziga bashobora kubishyira, bikazagira akarusho ko gukoresha ingufu z'amashanyarazi aturuka ku mirasire y'Izuba.

Hazashyirwamo utuzu tuzajya dushyirwamo amagare ku bashaka kuyatwara, ameza manini y'abaje mu ngendoshuri, utuzu dutanga amakuru, utubarizwamo amazi yo kunywa, intebe zo kureberaho ibyiza nyaburanga ku bahasura, za gym ku bakunda kugorara imitsi n'ibindi.

Ibishushanyo mbonera by'ibi bishanga

Mu Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibikorwaremezo bifasha abashobora kuhasura
Ku Gishanga cya Nyabugogo hazashyirwa ikiyaga kizanashyirwamo n'ubwato
Ku Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo n'inzu umuntu ushaka icyo kurya akabibona bitamugoye
Umugezi wo ku Gishanga cya Nyabugogo ni uko uzaba umeze
Mu gusana Igishanga cya Kibumba abana ntibarengejwe ingohe
Imihanda izajya iba ikikijwe n'ibiti aho umuntu azaba ahumeka umwuka ayunguruye
Mu Gishanga cya Rwintare hazashyirwamo n'inzu yerekanirwamo ibiranga Umuco Nyarwanda
Zimwe mu nzu zizubakwa mu Gishanga cya Rwintare ni uko zizaba zimeze
Hamwe hazubakwa uduhanda duhura n'ibiraro byo mu kirere
Hazashyirwamo n'inzu igaragaza Umuco Nyarwanda
Uko ni ko mu mezi 18 ari imbere Igishanga cya Gikondo kizaba kimeze
Abazajya bajya gusura igishanga kivuguruwe cya Gikondo bazajya babona n'amahirwe yo guconga na ruhago
Mu gishanga cya Rwampara n'ibindi biri gusanwa, hazajya hifashishwa ingufu z'imirasire y'Izuba
Uko ni ko Igishanga cya Rwampara kizaba kimeze
Muri ibi bishanga buri bikorwaremezo bizaba bibungabunga ibidukikije
Ibishanga byakozwe ku buryo uzajya aba agenda ku mihanda izahangwamo, azajya aba yitegeye umugezi unyuramo amazi yayunguruwe

Imirimo yo gutunganya ibi bishanga mu mujyi wa Kigali igeze kuri 56%

Urusobe rw'ibinyabuzima ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye ibi bishanga bitunganywa
Inyoni ziri mu zikunze kubona henshi muri ibi bishanga
Ibi bishanga bizagira uruhare mu kubungabunga amazi
Ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka ibi bishanga byamaze gutegurwa
Inzira z'abanyamaguru zizajya ziba zikikijwe n'ibirimo ibiti
Kimwe mu bizaranga ibi bishanga ni inzira ndende zikoreshwa n'abanyamaguru
Ibi bishanga biri guhabwa isura nshya
Inzira z'abanyamaguru ziri gutunganywa mu buryo bwiza
Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo butabangamira ibidukikije
Abakozi bubaka bari gukorana ishyaka kugira ngo ibi bishanga bizuzure mu gihe cyateganyijwe
Imirimo yo gutunganya ibi bishanga REMA itangaza ko igeze kuri 56%
Ibi bishanga biri gutunganywa ku buryo bizahinduka ahantu nyaburanga Abanya-Kigali bashobora gusohokera
Ahari ibishanga byuzuye ibyondo, hari gukorwa ku buryo hazahinduka ahantu nyaburanga hari amazi asukuye
Ni ibishanga byitezweho guhindura isura y'Umujyi wa Kigali
Amazi yo muri ibi bishanga aratangunywa ndetse akayoborwa mu buryo bukwiriye
Imirimo irarimbanyije muri ibi bishanga bifite ubuso bwa hegitare zirenga 500

Amafoto: Faustin Nkurunziza




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gutunganya-ibishanga-bitanu-mu-mujyi-wa-kigali-igeze-kuri-56-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)