RAB igiye gusohora imbuto z'ibirayi n'imyumbati zera zidatewe umuti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imbuto zabonetse nyuma y'ubushakashatsi bumaze igihe bukorerwa muri RAB ishami rya Rubona mu Karere ka Huye bwakorerwaga ku mbuto z'imyumbati ndetse no muri RAB ishami rya Musanze bwakorerwaga ku z'ibirayi zongerewe ubushobozi.

Izo mbuto zabanje guhurizwa muri laboratwari mu buryo bwa gihanga hahuzwa utanyangingo dutandandukanye, havamo ubwoko bushya ari bwo abaturage bagiye guhinga.

Mu Karere ka Musanze hakorewe igerageza ku mbuto z'ibirayi aho bafashe za mbuto nshya batunganirije muri laborwtari zongererwa ubushobozi barazihinga ndeste bahinga n'izindi zisanzwe ariko byose ntibabitera imiti isanzwe iterwa ku birayi.

Inkuru nziza yavuyemo ni uko za mbuto nshya zabashije kwera zidatewe umuti na rimwe mu gihe izindi zisanzwe zo zumye zitarera kuko zitashoboye kwihanganira indwara zifata ibirayi.

Dr. Nuwumuremyi Athanase uri mu bakoze ubwo buashakashatsi yabwiye RBA uburyo igerageza ryagenze n'uburyo ryatanze icyizere.

Yagize ati 'Twashakaga kureba imbuto zisanzwe n'imbuto zongerewe ubushobozi uburyo zihanganira uburwayi. Twazihinze hamwe twazihaye ifumbire ingana kandi nta muti twiziteye kugira ngo turebe uburyo zihangana. Imbuto zisanzwe twateye muri iryo gerageza indwara zaraziriye zarazimaze ariko izongerewe ubushobozi zihagaze neza.'

Ubusahakshatsi nk'ubu kandi bumaze imyaka ine bugererezwa ku gihingwa cy'imyumbati mu mirima ya RAB iri Rubona mu Karere ka Huye.

Ni imbuto y'imyumbati ishobora kwihanganira indwara izwi nka kabore yibasira imyumbati ndetse ubu icyiciro gikurikiyeho ni ukuyiha abaturage bagatangira kuyihinga.

Dr. Nuwumuremyi ati 'Ni imbuto yihanganira indwara ya kabore n'indi yitwa Cassava Mosaic kandi ni ikintu cyo kwishimira kuko icyo twashakaga twakigezeho. Igisigaye ni ukuyigeza mu bahinzi.'

Kugira ngo u Rwanda rubashe kubona imbuto z'ibirayi zongerewe ubushobozi habayeho ubufatanye bw'ikigo mpuzamahanga cyita ku bihingwa by'ibinyabijumba aho bafashe zimwe mu mbuto zera mu Rwanda zohererwa muri Kenya kongererwa ubwo bushobozi.

Undi mushakashatsi wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Umunyakenya Dr. Magembe Eric yavuze ko ibyo babashije kugeraho ari intsinzi kuri Afurika.

Ati 'Twafashe ibirayi byera muri Amerika y'Amajyepfo dukuramo akaremangingo tugashyira mu birayi byera inaha bigira ubudahangarwa. Izi mbuto zakozwe natwe Abanyafurika tuzikoreye Abanyafurika ntizakorewe hanze y'Umugabane. Duteganya ko zizajya zera hagati ya toni 40 na 60 kuri hegitari.'

Izo mbuto zongerewe ubushobozi zitezweho kuramira abahinzi batandukanye b'imyumbati n'ibirayi batakaga guhendwa n'imiti myinshi batera mu birayi kuko ihenda kandi ikagira ingaruka ku rusobe rw'ibinyabuzima mu gihe imyumbati na yo yibasirwaga na kabore bikabatera ibihombo.

Ibirayi bisanzwe bihingwa mu Rwanda bikenera guterwa umuti kugira ngo byere neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-igiye-gusohora-imbuto-z-ibirayi-n-imyumbati-zera-zidatewe-umuti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)