
Urugero rwa hafi ni ishuri ryitiriwe Mutagatifu Louis de Montfort (Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort) ryatangiye muri 1965, rishinzwe na Diyoseze Gatolika ya Butare.
Amateka agaragaza ko inzu ryatangiriyemo yari amashuri yigishirizwagamo gatigisimu, gusoma, kwandika no kubara, abenshi bitaga 'ibibeho' yari yarubatswe n'Umwami Mutara III Rudahigwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'iri shuri, Padiri Niyomugabo Egide, yavuze ko nyuma y'uko Umwami Yuhi V Musinga aciriwe mu Rwanda, Umuhungu we Rudahigwa yayobotse abazungu yinjira muri Kiliziya Gatorika, arabatizwa, anatura u Rwanda Kirisitu Umwami.
Ibi byanatumye mu 1946 Rudahigwa afata ubutaka bwa Se Musinga, abwubakamo ishuri ryigishaga abakirisitu bo mu bice by'Amayaga, Ubufundu, Ubunyambiriri na Kabagali, gatisimu n'andi masomo kuko amashuri yari make mu gihugu.
Mu 1956 haje igitekerezo cyo kurigira ishuri ry'ubwarimu, ariko ntibyakunda, ahubwo hatangirira Collège du Christ Roi ritahatinze kuko mu 1965 ryari ryujuje inyubako zaryo nshya ririmuka.
Mgr Gahamanyi Jean Baptiste wayoboraga Diyoseze Gatolika ya Butare yageraga no muri Gikongoro, yagize umushinga wo kubaka ishuri ryisumbuye ryafasha abakirisitu ba Gikongoro batagiraga amashuri, maze ahita afata izo nyubako, atangirizamo icyiciro rusange.
Icyo gihe ryiswe 'Collège Inférieur de Nyanza', riyoborwa n'Umupadiri wo mu Muryango w'Abapadiri Bera witwaga Etienne Levi.
Mu 1967-1968 ryahawe Abafurere ba Mutagatifu Gabriel riyoborwa na Furere Arthur Miron, mu 1969 rifata irindi zina rya Collège des Humanités Modernes de Nyanza, rinatangiza icyiciro cya kabiri cy'Imibare na Siyanse.
Mu 1982 ryiswe Ecole des Sciences de Nyanza, mu 2000 riza kuragizwa Mutagatifu Louis Marie Grignion de Montfort ari na ko ricyitwa kugeza ubu.
Abarinyuzemo ku ikubitiro, bavuga ko ryabahaye impamba ihamye y'ubuzima, aho batanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Dr. Muderevu Alexis wahize kuva mu 1965 kugeza mu 1971, yavuze ko batangiye ari 33 hasoza ari 11, abagera ku 10 bagahita bakomereza i Burayi, we ajya muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).
Dr. Muderevu ntiyabashije gukomeza muri UNR, ahubwo yahungiye i Burundi mu 1973 azira kuba ari Umututsi , ariko nyuma y'myaka itatu ajya mu Butaliyani aminuza mu buvuzi, ubu ni umuganga w'inzobere mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Mu gikorwa cya 'Garuka Ushime' cyo ku wa 22 Kamena 2025, cyateguwe n'abahize, Dr. Muderevu yasabye abakihiga gukunda ishuri bakigana intego, kuko aho wajya hose udafite intego ntacyo wageraho.
Ati 'Nko mu Burayi, uhageze ntiwakwicwa n'inzara, ariko iyo udafite umuhate n'intego ntacyo ugeraho, birangira utanashoboye kongera gutaha.'
Mu bandi bazwi baryizemo harimo Kanimba François wabaye Guverineri wa Banki NKuru y'u Rwanda, Umuhanzi Israel Mbonyi n'abandi.
Umuyobozi w'abize muri iri shuri Dr. Ev. Habiyaremye Augustin, yavuze ko baterwa ishema no kuba barahize, ari na yo mpamvu ribahora ku mutima bikanatuma baza gusura barumuna babo, baniyibutsa amateka, bikabafasha no kunga ubumwe.
Ati 'Twifuza ko uwahize wese yiyumva muri uyu muryango uduhuza, kugira ngo dukomeza kunga ubumwe.'
Kugeza ubu iri shuri rimaze kwigamo abakabaka 7.500 mu gihe abakiryigamo basatira 800.











