Nyarugenge: Kigali Serena Hotel yagabiye abaturage inka umunani - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye ku Murenge wa Kanyinya ku wa 24 Kamena 2025 cyitabirwa n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abaturage.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kigali Serena Hotel, Herman Mwasaghua yavuze ko nk'ikigo cy'ubucuruzi bafite n'inshingano zo kwita ku bagize umuryango mugari mu bikorwa bibateza imbere by'umwihariko abarokotse Jenoside n'abayihagaritse.

Ati 'Uyu munsi twatanze inka umunani dushaka gufasha abarokotse Jenoside mu mibereho yabo mu bushobozi dufite. Twazirikanye kandi ababohoye igihugu bakarwana kugira ngo uyu munsi tubashe kuba duhagaze hano. Twumva tubafiteho izo nshingano ndetse tuzakomeza gutanga uwo musanzu kandi twishimira kuba dukorera mu Rwanda nk'ahantu horohereza ishoramari.'

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yashimiye Kigali Serena Hotel uburyo yagabiye abaturage inka kandi bakaba bazitezeho kugira uruhare mu mibereho myiza y'abazihawe.

Ati 'Ndashimira cyane Serena Hotel uburyo yatugabiye inka nyinshi. Turabizeza ko izi nka baduhaye zizadufasha kwiteza imbere, duhinge, tweze abana bagire imirire myiza. Uguhaye inka mu muco Nyarwanda aba aguhaye byose.'

Ingangare kandi yaboneyeho gushimira abagize uruhare mu kubohora igihugu ari na yo mpamvu batekerejweho mu kugabirwa inka mu rwego rwo kubitaho ndetse asaba buri wese worojwe gufata neza izo nka bakazabasha koroza abandi.

Twahirwa Innocent wiciwe abana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Leta yari yagerageje kumwitaho uko ishoboye ariko ko ari ubwa mbere yongeye korora nyuma ya Jenoside.

Ati 'Ngeze mu zabukuru ubu ngiye kubona amata azantunga mu gihe nkiriho. Sinkishoboye guhinga ariko kuva mbonye inka nzashaka umukozi ajye ahinga kuko ifumbire ibonetse. Nzajya mbasha kubona mituweli nkomeze kwiteza imbere.'

Munyaneza Alfred uri mu basezerewe mu ngabo yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi inka ze baziriye zirashira ku buryo atari yarongeye korora kuva icyo gihe.

Ati 'Mu 1994 inka zanjye baraziriye barazimara, n'aho mviriye mu gisirikare kongera kwiyubaka ngo ngure inka ndabigerageza birananira. Ndashimira Serena Hotel yatumye nongera gutunga inka.'

Yakomeje ati 'Amata nayaguriraga abana litiro imwe kuri 600 Frw ariko ubu bagiye kujya bayabona kandi n'ifumbire yo guhingisha ubu irabonetse.'

Inka umunani zorojwe abaturage inyinshi muri zo zirahaka ku buryo koroza abandi bitazatinda.

Serena Hotel isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abasezerewe mu ngabo.

Muri ibyo bikorwa imaze koroza imiryango irenga 36 aho nko mu mwaka ushize na bwo yoroje inka umunani abagore bagize uruhare mu kubohora igihugu.

Abaturage borojwe inka bishimiye cyane uburyo zigiye kubahindurira imibereho
Serena Hotel yaroje inka abarokotse Jenoside n'abasezerewe mu Ngabo z'Igihugu bo mu Murenge wa Kanyinya
Abarojwe inka, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel bafashe ifoto y'urwibutso
Inka zatanzwe ziganjomo izihaka
Abaturage umunani bo Murenge wa Kanyinya borojwe inka na Serena Hotel
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yashimiye Kigali Serena Hotel uburyo yagabiye abaturage inka kandi bakaba bazitezeho kugira uruhare mu mibereho myiza y'abazihawe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-kigali-serena-hotel-yagabiye-abaturage-inka-umunani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)