Ni amafaranga biteganyijwe ko miliyari 4.105,2 Frw azakomoka imbere mu gihugu harimo miliyari 3.628 Frw akomoka ku misoro na miliyari 477,2 azava mu bindi bitari imisoro.
Hari kandi andi mafaranga ava mu bindi bitari imisoro arimo ajyanye n'inkunga z'amahanga angana na miliyari 585,2 Frw , inguzanyo z'imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 190,3 Frw naho akomoka ku nguzanyo z'amahanga azagera kuri miliyari 2151,9 Frw.
Muri rusange amafaranga azava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 91,7% by'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 bishimangira ukwihaza kw'igihugu mu ngengo y'imari yacyo.
Ku bijyanye n'uko amafaranga amafaranga ateganyijwe gukoreshwa, agera kuri miliyari 4.352,9 Frw azakoreshwa mu ngengo y'imari isanzwe naho miliyari 2679,6 Frw azakoreshwa mu mishinga y'iterambere no mu ishoramari rya Leta.
Mu bijyanye n'uburyo ingengo y'imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2025/2026, yasaranganyijwe hashingiwe ku nkingi eshatu za Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere NST2.
Inkingi yo kwihutisha ubukungu byagenewe 4.417,2 Frw bingana na 62.8% by'ingengo y'imari yose y'umwaka wa 2025/2026, iy'imiyoborere myiza yagenewe miliyari 1.088,4 Frw bingana na 15.5%, mu gihe guteza imbere imibereho myiza byagenewe miliyari 1.526,9 Frw bingana na 21.7%.
Ku wa 18 Kamena 2025, ubwo Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo bya Leta, yatangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godefrey, yatangaje ko kuba u Rwanda rugeze ku kigero cya 91,7% rwihaza mu ngengo y'imari ari intambwe ishimishije.
Ati "N'inguzanyo kugira ngo uzibone ni uko igihugu kiba cyagaragaje ko gifite ubushobozi bwo kuba cyazishyura. Icyo bivuze rero ni uko tugomba kwishimira intambwe yatewe ariko turacyafite urugendo rurerure mu iterambere. Turacyafite byinshi twifuza kugeraho bisaba ko dukomeza kongera imbaraga mu gukusanya amikoro."
Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Uwamariya Odette, yagaragaje ko bimwe mu bitaritaweho muri iyi ngengo y'imari bizakomeza kwitabwaho no ku gihe cyo kuyivugurura cyangwa mu gihe giciriritse.
Biteganyijwe ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 7,1% mu 2025, bukazazamuka ku rugero rwa 7,5% mu 2026 na 7,4% mu 2027.







Amafoto: Nzayisingiza Fidele