Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu mirenge ya Bushenge na Ruharambuga yo mu Karere ka Nyamasheke na Giheke wo mu Karere ka Rusizi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba.
Mukahirwa Mediatrice watanze ubuhamya yavuze ko umuryango wabo bari 12 bicwa muri Jenoside hasigara batatu, ashima ingabo z'Inkotanyi zemeye gukoreshwa n'Imana zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Uyu mubyeyi uvuka mu yahoze ari segiteri Munyove ubu akaba ari mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, nyuma y'urugendo rugoye akaba yaracitse ibitero byinshi byahitanye abo mu muryango we.
Ati 'Mu bo twashyinguye uyu munsi harimo mama n'abavandimwe banjye. Sinasoza ubuhamya bwanjye ntageneye ubutumwa abo twashyinguye uyu munsi. Uyu munsi turiho twararokotse, mfite abana bane barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye'.
Emmanuel Mushinzimana wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguye yavuze ko kubera amarangamutima yabo yari agikomeretse batinze kumva gahunda yo guhuza inzibutso gusa ngo nyuma yo kubona hari zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyizwe mu murage w'Isi byabafashije kumva icyo Leta ibasaba.
Ati 'Uyu munsi ababyeyi bacu, abavandimwe bacu twahisemo kubasangisha abandi hano mu rwibutso. Turashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi n'aka Nyamasheke badufashije muri iki gikorwa, batumye turushaho gukunda Leta yacu'.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze yavuze ko ubugome ndengakamere bw'abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo butuma kugeza n'ubu hari imibiri itaraboneka, agaragaza ko igikorwa nk'iki cyo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside ari igikorwa kiruhura.
Ati 'Ni ku bw'iyo mpamvu twongeye gukangurira umuntu wese waba ufite amakuru, y'ahaba hari umubiri cyangwa se imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside kuyaduha. Uburyo bwose yayatangamo, tunibutsa ko kuyatanga nta cyaha kirimo'.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo iyi mibiri 30 rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 20.174 biganjemo abiciwe mu kibuga cy'umupira w'amaguru cya Gashirabwoba, ari na ho hubatse uru rwibutso.


