Navuye mu bukode ndiyubakira: Mukandayisenga watejwe imbere n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhinzi akorera umwuga we mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, aho ahinga, urusenda, imiteja, concombre na poivre.

Yavuze ko urugendo rwe rwatangiriye muri koperative, ati "Urebye igihe nari muri koperative narakoraga ariko amafaranga bampembaga yari make ku buryo ntabashaga kubona ibyo nkeneye n'umuryango wanjye mpitamo gufata umwanzuro wo gutangira kwikorera."

Yavuze ko yaje guhura n'umushinga ukamwigisha gukora ubuhinzi bugezweho, ari naho yahereye.

Ati "Baraduhuguye, badukoresha n'ingendoshuri. Icyo gihe nabashije kwitabira imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi mu gihe kingana n'imyaka ibiri ndetse byamfashije kwiga gukora neza ubuhinzi kurushaho."

Ubu bumenyi bwatumye atangira gushyira imbaraga muri ubu buhinzi, abukora neza kugeza ubwo yiyubakiye inzu.

Ati "Ntabwo ari ibanga kuko navuye mu bukode mbasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw ndetse ubu nishyurira abana babiri amashuri kandi biga mu mashuri meza."

Yakomeje avuga ko kwikorera byamufashije guhumuka amaso, ati "Mbere nahembwaga ibihumbi 80 Frw ku kwezi, ariko ubu mbasha kwihemba ibihumbi 700 Frw ndetse mfite abakozi batanu bahoraho nkoresha.'

Mukandayisenga yasoje agira inama urubyiruko, ko nta hari amahirwe menshi kurusha mu buhinzi, asaba bagenzi be gutinyuka kurugana, aho kuguma mu myumvire y'uko abarukoramo ari abakuze gusa cyangwa abatarize.

Mukandayisenga Donathile yagaragaje ko ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bwatumye ashobora kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/navuye-mu-bukode-ndiyubakira-imbamutima-za-mukandayisenga-watejwe-imbere-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)