Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo basirikare bari bamaze umwaka biga barimo Abanyarwanda 82 bo mu Ngabo z'u Rwanda, Polisi y'Igihugu n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora (RCS), na ho abanyamahanga ni 26.

Mu bihugu byitabiriye iki cyiciro cya 13 harimo 19 byo muri Afurika, ndetse na Jordanie.

Abo bofisiye bamaze ibyumweru 47 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by'umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y'ibihugu n'imibanire n'amahanga n'ibindi.

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko bahawe amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'andi.

Ati 'Aya masomo ntabwo yazamuye ubumenyi mu gusesengura amakuru n'imiyoborere gusa ku basirikare bacu, ahubwo yanabashyizemo umutima wo gukora kinyamwuga no kugira imitekerereze ya ngombwa muri iki gihe cy'ikoranabuhanga.'

Yakomeje ati 'Turabasaba gukomeza gukora neza, kugira umuhate no kuba inyangamugayo mu nshingano muzajyamo ahazaza. Reka ubunararibonye n'ubumenyi mwakuye muri aya masomo bizabayobore mu gutanga umusanzu ku gushakira ibihugu byacu n'Isi muri rusange amahoro n'umutekano.'

Muri abo basirikare barangije amasomo, 73 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n'umutekano (Masters of Arts in security studies) itangwa na Kaminuza y'u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Muganga Didas Kayihura, yashimangiye ko umutekano ari urutirigongo rw'iterambere rirambye, asaba abarangije amasomo yabo kugira uruhare mu gukemura imbogamizi zishobora gukoma mu nkokora umutekano n'iterambere.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo umunsi ku wundi ari na yo mpamvu hagiyeho Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kurangwa n'indangagaciro n'imikorere myiza ikwiye kubaranga.

Ati 'Ibi ntabwo ari intambwe nziza ku giti cyanyu gusa ahubwo ni igishoro gikomeye mu by'umutekano ku bihugu byacu…nk'uko mugiye kujya mu nshingano, muzahore muzirikana ko ubuyobozi budashingiye gusa ku gutegeka ahubwo ni ugutanga serivisi ku gihugu cyawe n'abagituye.'

Yongeyeho ati 'Bisaba umurava, gukorera hamwe no kwiyemeza gukorera igihugu, ibyemezo byanyu bizahindura ibisirikare by'ibihugu byacu, umugabane wa Afurika n'Isi muri rusange.'

Muri ibi birori kandi hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gihe cy'amasomo aho Col Dr. Dan Gatsinzi wo muri RDF yahembwe nk'uwahize abandi.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo
Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda (ibumoso) na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, bari bitabiriye uyu muhango
Mu basoje ayo masomo 73 bahawe n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga yasabye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Col Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi mu masomo yashimiwe
Minisitiri w'Intebe ashimira Col. Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi
Mu basoje amasomo harimo n'abanyamahanga 26
Ubwo abarangije amasomo yabo bahabwaga impamyabushobozi
Abanyarwanda 82 bari mu barangije amasomo muri iki cyiciro cya 13
Ibihugu bigera kuri 20 ni byo byari bifitemo abanyeshuri
Ingabo z'u Rwanda mu karasisi karyoheye amaso
Aba basirikare bakoze n'akarasisi
Ubwo abayobozi batandukanye basuraga ibice bitandukanye bigize iri shuri
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yari mu bitabiriye
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, ubwo yakiraga Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama
Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye
Urugwiro rwari rwose ku basirikare bakuru
Abo mu miryango yabo bitabiriye
Abasirikare bari bazanye n'abana babo
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragarije aba basirikare ko ibihugu byabo bibitezeho umusanzu mu kubungabunga amahoro, umutekano n'iterambere

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-bakuru-108-bo-mu-bihugu-20-barangirije-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)