Minisitiri Bizimana yasabye ab'i Rusizi na Nyamasheke kutarangazwa n'abahavuka bahembera amacakubiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Abatutsi biciwe mu mirenge ya Bushenge na Ruharambuga yo mu Karere ka Nyamasheke na Giheke wo mu Karere ka Rusizi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba ku wa 29 Kamena 2025.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko uturere twa Nyamasheke na Rusizi twagize ibibazo byo kugira abantu benshi bize bakajya mu mahanga aho bifashisha YouTube mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko abo barimo Ndagijimana Jean Marie Vianney, Padiri Nahimana Thomas, Padiri Fortunatus Rudakemwa, Rutihunza, Robert Mugabowindekwe, uri mu bashinze Jambo ASBL n'abandi.

Ati 'Bahujwe n'ubusambo n'ubujura, bagahuzwa n'urwango n'irondabwoko. Aba bantu ntibakabateshe umwanya cyangwa ngo bibatere ubwoba ngo mwumve ko ibyo bavuga hari ireme bifite. Bose muzabasangamo ubusambo yaba Fortunatus Mudakemwa yaba Ndagijimana yaba Nahimana.'

Yakomeje ati "Yaba abo mu miryango yabo, yaba Abanyarwanda ntibazongere kubatesha umwanya, mwikomereze urugendo rw'iterambere no kubaka igihugu."

Minisitiri Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashobotse bitewe n'uko Ababiligi basenye ubumwe bw'Abanyarwanda bahereye ku kwambura ijambo Umwami Yuhi IV Musinga n'umuhungu we Rudahigwa bamusimbuje, bigakomeza bashyiraho ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n'iya kabiri, zashyize imbere ivanguramoko n'ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Isomo tuvanamo ni uko abantu bakuru bakwiye kureka burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kuko uretse kuba biyangiza ubwabo, baranahemukira abana. Bituma abana babyiruka babifite urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside bikarangira ubwabo ibasenye ikanasenya abana bazabyara."

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko Intara y'Iburengerazuba yabaye amarembo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo bahunga igihugu, ashima Leta y'u Rwanda ko yashyizeho ingamba z'ubwirinzi zananije abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yashimye uko igikorwa cyo kwibuka cyagenze mu minsi 100, agaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza kuba inkingi yo kwiyubaka kw'igihugu.

Dr. Gakwenzire yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, avuga ko ikibishimangira ari uko hakigaragara abarokotse Jenoside bicwa.

Iki gikorwa cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 30 y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibiri 29 yakuwe i Munyove mu Murenge wa Giheke w'Akarere ka Rusizi, undi ukurwa i Bushenge mu Karere ka Nyamasheke. Yose yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 20.174.

Minisitiri Bizimana Jean-Damascène yasabye abakuze kwirinda no kurinda abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside
Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert yashimiye u Rwanda rwashyizeho ingamba zikoma mu nkokora abafite ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Gashirabwora harimo n'urubyiruko
Mu bayobozi bifatanyije n'abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu gikorwa cyo kwibuka harimo Minisitiri Dr Bizimana Jean-Damascène na Guverineri Ntibitura Jean Bosco
Imibiri 30 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba irimo umwe wabonetse mu Murenge wa Bushenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yasabye-ab-i-rusizi-na-nyamasheke-kutarangazwa-n-abahavuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)