Equity Bank igiye kumurikira ibirimo konti nshya 'INZOZI' muri Rwanda Convention izabera i Texas - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Convention ni igikorwa kizahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w'u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu w'abari mu mahanga mu iterambere ry'Igihugu.

Uyu mwaka izabera i Dallas muri Leta ya Texas ku matariki ya 4-6 Nyakanga 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yabwiye IGIHE ko basanganywe imikoranire myiza n'abakiliya bo muri diaspora ariko ko bashatse kubaha umwihariko ndetse no kubegera kurushaho.

Ati 'Dusanzwe dufitanye imikoranire myiza n'abakiliya bo muri diaspora kuko ubu twafunguye ishami rishinzwe bo bonyine ku buryo byoroha guhana amakuru na bo. Kuko dutangiza serivisi nshya tugendeye ku byifuzo byabo kugira ngo imikoranire yacu na bo yihute. Usanga aho bamwe baba hari serivisi zihuta cyane dushaka rero ko na hano basanga serivisi zihuta ari yo mpamvu twashyizeho ishami ryabo gusa.'

Agaruka kuri Rwanda Convention, Namara yavuze ko ari amahirwe mashya y'imikoranire.

Ati 'Icya mbere ni ukumenyana na bo, bakamenya ibya serivisi z'imari imbere mu gihugu. Ikindi duserukanye ni ukubafasha kugira uruhare bagira mu gihugu cyacu. Usanga akenshi hari ababyifuza ariko batazi inzira babinyuzamo ari byo tuzabasobanurira. Tuzabamurikira serivisi zitandukanye zirimo iby'ishoramari, ubucuruzi, ubwizigame n'uburyo bakorana n'amabanki yacu mu karere babyaze umusaruro amahirwe ahari.'

Yongeyeho ko ibyo bitazarangirira kuri diaspora Nyarwanda muri Amerika gusa kuko n'ahandi hatandukanye Equity Bank Rwanda iteganya kwegera Abanyarwanda ikabasobanurira ibyiza bya INZOZI Diaspora Savings Account n'izindi serivisi iyo banki ifite.

INZOZI Diaspora Savings Account ni konti nshya ya Equity igenewe abo muri dispora aho bazajya bizigamiraho kuva ku 100.000 Frw kandi bungukirwa ndetse bashobora kwifashisha ubwizigame buriho baka inguzanyo.

Ku ruhande rw'ubwishingizi, buri kwezi hari amafaranga azajya ava kuri ya konti ajya muri SanlamAllianz Life Insurance Rwanda noneho abe ari yo avamo serivisi z'ubwishingizi abayifunguye bazajya bahabwa harimo no kubagoboka mu gihe bagize ibyago.

Izindi serivisi iyo banki izasobanurira abazitabira Rwanda Convention zirimo izo isanzwe yarashiriyeho Abanyarwanda baba mu mahanga nko gufungura konti mu mafaranga y'amanyamahanga, kwizigamira, kohereza amafaranga mu Rwanda, koroherezwa gukora ishoramari, kwaka inguzanyo no kubona serivisi z'imari hakoreshejwe ikoranabuhanga igihe cyose n'izindi.

Equity Bank igaragaza ko izo serivisi zose zigamije gufasha abo muri diaspora kubona ubushobozi bwo gucunga umutungo wabo mu Rwanda no kuwubyaza umusaruro.

Mu mwaka ushize iyo banki igaragaza ko abo Banyarwanda bohereje mu Rwanda agera kuri miliyari 12 Frw ayiciyemo ndetse bizigamye arenga miliyari 12 Frw kandi batse inguzanyo z'arenga milyari 13 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko iyo banki igiye kumurikira ibirimo konti nshya 'INZOZI' muri Rwanda Convention izabera i Texas
Rwanda Convention iheruka kuba mu 2019 muri Amerika yahuje Abanyarwanda n'inhuti z'u Rwanda baganira ku iterambere
Equity Bank Rwanda iri kwagura imikoranire n'abakiliya bayo bo mu mahanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-igiye-kumurikira-ibirimo-konti-nshya-inzozi-muri-rwanda-convention

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)