Twibaza niba koko Congo ishaka amahoro - Minisitiri Nduhungirehe - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibi Minisitiri Nduhungungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa 8 Kamena 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri kwitabira inzira zigamije gushaka amahoro no gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi, RDC yo isa n'iri mu nzira itandukanye kuko ikora ibihabanye n'ibyo.

Ati "Kuba Congo ihora mu miryango mpuzamahanga no mu miryango y'akarere, irega u Rwanda hirya no hino, na byo ni ikibazo kuko turi mu biganiro biganisha ku mahoro, muribuka ko Perezida wa Repubulika yabonanye na Perezida Tshisekedi i Doha muri Qatar ku itariki ya 18 Werurwe, muribuka ko nanjye ubwanjye nagiye i Washington gusinya amahame aganisha ku masezerano y'amahoro na mugenzi wanjye wa Congo, ubu ngubu tukaba turi no mu biganiro byo kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y'amahoro.

"Turimo turakora ibyo bigamije amahoro mu karere, ariko mu gihe kimwe Congo ikaba izenguraka Isi yose isabira u Rwanda ibihano, ibyo rero ni ibintu bitumvikana, ahubwo tukaba twibaza niba koko Congo ishaka amahoro."

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga kandi yasobanuye ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwikura mu muryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC).

Ku wa Gatandatu ni bwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwkiura muri uyu muryango nyuma y'inama yabereye i Malabo, aho byari biteganyijwe ko ari rwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDC ikabyitambika.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, rigaragaza impungenge ku buryo RDC, ifatanyije n'ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize CEEAC, yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubusanzwe mu masezerano shingiro y'uyu muryango biteganywa ko mu kuyobora uyu muryango hakurikizwa uko ibihugu bikurikirana hagendewe ku nyuguti (alphabet) z'Igifaransa, bityo u Rwanda rukaba ari rwo rwari rutahiwe kuyobora.

Ati "Rero nyuma ya Guinée équatoriale hari u Rwanda, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ivuga ko u Rwanda rutagomba kuyobora, kubera ngo kuba rwarateye Congo."

"Ibyo ngibyo mbere na mbere ni ibintu bitangaje, kuko Congo mu bihugu byose nta gihugu na kimwe igomba kurega, n'iyi ntambara bavuga yo mu Burasirazuba bwa Congo yatejwe na Congo ubwayo, kuko Congo ni yo ishyigikira uyu mutwe wakoze Jenoside wa FDLR, ni yo ishyigikira imitwe yitwaje intwaro y'Abanye-Congo ya Wazalendo n'iyindi, ni Congo yazanye abacancuro binyuranyije n'amahame mpuzamahanga."

Yongeyeho ko RDC yateye u Rwanda inshuro nyinshi, nko mu 2019 mu bihe bya RUD Urunana, mu 2022 yarateye inshuro nyinshi, ndetse no mu gihe giheruka cy'intambara ya Goma, yavuze ko icyo gihugu cyarashe ibisasu mu Rwanda bigahitana Abanyarwanda 16, abandi barenga 160 barakomereka, ndetse inzu zirenga 200 zangizwa na byo.

Ati "Rero kuba uyu muryango wa CEEAC waremeye gukoreshwa na Congo kugira ngo wemere yuko ubuyobozi bwa Guinée équatoriale bukomeza undi mwaka kuko ngo hagomba umwanya wo guperereza no kugenzura iby'ibi birego bya Congo ni ibintu tutashoboraga kwihanganira, ni yo mpamvu twavuye muri uwo muryango."

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje asobanura ko uwo muryango wari usanzwemo ibibazo by'imikorere mibi, birimo perezida wa Komisiyo udakorana n'abandi bakomiseri, ibibazo byo kutishyura amafaranga asabwa, ibibazo byo kutagira ubugenzuzi bw'ikoreshwa ry'umutungo n'ibindi byinshi, ati "CEEAC iri mu miryango ya nyuma muri Afurika ikora neza."

Yavuze ko ibyo bibazo u Rwanda rwari rwarabyihanganiye, rushishikariye gufatanya n'abandi banyamuryango gushaka ibisubizo byabyo, kugeza ubwo RDC yazanaga iby'ibyo birego mu gihe u Rwanda rwari rugiye gufata umwanya w'ubuyobozi nk'uko biteganywa n'amahame shingiro.

Yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu mikorere mibi y'uwo muryango, kuva ku gihe yari iwuyoboye mu 2023, kuko yimye ijambo uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango kandi bwari uburenganzira bw'u Rwanda kugiramo ijambo nk'abandi banyamuryango, anavuga ko ari kimwe mu bihugu bidatanga umusanzu kuko ishobora kuba imaze nk'imyaka 10 idatanga umusanzu muri uwo muryango.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana ukuntu RDC izenguruka izabira u Rwanda ibihano kandi byitwa ko hari ibiganiro by'amahoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twibaza-niba-koko-congo-ishaka-amahoro-minisitiri-nduhungirehe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025