Amazi ari mu by'ibanze abantu bakenera mu Buzima. Imibare igaragaza ko abagerwaho n'amazi meza mu Rwanda bageze kuri 90%.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko inganda 11 zitunganya amazi zikora ku rugero rwa 86% mu gihe 12 zikora ku rugero ruri hagati ya 27% na 77% by'ubushobozi bwazo.
Muri izi harimo urwa Nzove, ndetse Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza ubwo yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ku wa 26 Kamena 2025, yavuze ko uru ruganda iyo rutanze metero kibe ibihumbi 10 ku munsi habaho gushima Imana.
Ati 'Mu Nzove buriya tuhagira inganda nshya twamaze kubaka ariko tugira n'uruganda rwa kera mu 2006 rushaje cyane ku buryo rwubakiwe gukora kugera kuri metero kibe ibihumbi 25 ku munsi ariko uyu munsi iyo tugejeje kuri metero kibe ibihumbi 10 dushimira Imana.'
Munyaneza yavuze ko uru ruganda ruzavugururwa rugasubizwa ubushobozi bwo gutanga amazi menshi.
Ati 'Tugiye kurusubiza kuri ubwo bushobozi tukaba dufite umufatanyabikorwa [Banki Nyafurika Itsura Amajyambere] waduhaye amafaranga, ni yo tugiye gukorana ku ngengo y'imari ingana na miliyoni 25$.'
Yongeyeho ko ikigamijwe ari 'ukugira ngo twongere amazi mu Mujyi wa Kigali, dusanzwe dutangamo amazi ariko ugereranyije n'abaturage dufite ntabwo amazi ahagije kuba yakemura ibibazo dufite mu Mujyi wa Kigali.'
Kuri ubu hari gushakwa umuntu ugomba gufasha gutunganya inyigo y'uru ruganda.
Prof. Munyaneza yavuze ko uyu mushinga wo kuvugurura uruganda rw'amazi rwa Nzove ugomba kurangira bitarenze mu 2028.
Magingo aya muri Umujyi wa Kigali ukoresha amazi yiganjemo aturuka ku nganda zitunganye amazi za Nzove zitanga metero kibe ibihumbi 86 ku munsi.
Ati 'Nitwongeraho izindi hafi 20, urumva ko tuzaba tugeze muri metero kibe 100 ndetse iyo twongeyeho ibituruka ku ruganda rwa Kanzenze metero kibe 30, bigera muri metero kibe ibihumbi 130 birenga, mu gihe mu Mujyi wa Kigali inyigo twakoze twasanze nibura kugira ngo abantu babone amazi twagombye kuba dufite metero kibe ibihumbi 140 ku munsi.'
