Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama yateguwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'izindi nzego yigaga ku iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi.
Umutoni yavuze ko inzego z'abikorera zikwiye gushyiraho uburyo bwazo bushingiye ku ngamba Igihugu cyashyizeho zo kubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi mu rwego rwo kubaka iterambere ridaheza.
Ati 'Turasaba inzego z'abikorera ubwazo ko zashyiraho uburyo bwazo bwiyongera ku ngamba Leta yashyizeho bwo kongera imibare y'abagore haba mu myanya y'ubuyobozi n'ahandi hose. Bagomba kwibaza bati mu bantu nkoresha ni hehe hari umubare muto noneho hakajyaho gahunda zo kongerera ubushobozi ba bandi bake kugira ngo bazamuke.''
Yakomeje agaragaza ko ku bakoresha bose kandi ibyo bikwiye kujyana no gushyiraho uburyo bunoze bworohereza ab'ibitsina byombi gukora akazi by'umwihariko abagore.
Ati 'Uyu munsi dufite abagabo n'abagore bakora ariko hari igihe usanga mu mibereho yabo hari amahirwe bamwe babona abandi ntibayabone. Hari n'igihe usanga hari umukoresha utabyitaho ngo abitekereze mbere kuko nk'umugore wari utwite akabyara hari icyo bihindura ku buzima bwe n'uko akora akazi.'
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ku miterere y'umurimo mu Rwanda mu igihembwe cya mbere cya 2025 igaragaza ko mu bantu 4.730.124 bafite akazi mu gihugu abagize ijanisha rya 63% ari abagabo mu gihe abagore ari 49,8%.
GMO igaragaza ko mu 2024 abantu bari mu myanya y'ubuyobozi muri rusange abagabo bari bagize ijanisha rya 60,4% mu gihe abagore bari 39,6%.
Muri abo, abakora mu myanya ikomeye y'ubuyobozi abagera kuri 62.4% ni abagabo mu gihe 37,6% ari abgore naho abakora nk'abayobozi mu bigo by'ubucuruzi abagabo ni 58,7% mu gihe abagore ari 41,3%.

