
Ni igikorwa cyatangijwe no gusobanurirwa amateka ashariye Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Kanzenze banyuzemo kuva mu 1959 kugeza ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa byeruye mu 1994.
Baganirijwe uburyo Bugesera yari kamwe mu duce twari twaratoranyijwe kugira ngo tuzanwemo Abatutsi mu rwego rwo kubatoza, inzara n'indwara bizahabicire cyane ko hafatwaga nk'ahantu havumwe hadakwiye guturwa n'abantu.
Banyuriwemo kandi uburyo Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw'agashinyaguro n'interahamwe nyamara bari bazi ko ari ho bazabona amakiriro.
Nyuma yo kuganirizwa, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi zishwe muri Jenoside mu 1994, mu rwego rwo kubunamira.
Umuyobozi Mukuru wa Letshego Rwanda, Mbuso Dlamini, yihanganishije Abarokotse ndetse ashima uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bunze ubumwe bagatahiriza umugozi umwe bakubaka igihugu cyizira amacakubiri n'amoko.
Mbuso yavuze ko kwibuka atari umuhango ahubwo ko ari inshingano za buri wese mu rwego rwo gusubiza agaciro n'icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ndetse no kuba hafi Abarokotse bagifite ibikomere.
Yavuze ko nk'umuryango mugari wa Letshego Rwanda, bazafatanya n'Abanyarwanda bose guhangana n'abakomeza guhakana, kugoreka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Twe nk'umuryango wa Letshego Rwanda, twifatanyije n'Abanyarwanda bose by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera kandi twiyemeje gukora igisabwa cyose kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi. Kwibuka si umuhango ahubwo ni inshingano, ubumwe n'igihango kigomba kuzahoraho."
Mbuso yasoje ashimira ubuyobozi bw'Igihugu ku buryo bwongeye guhuza Abanyarwanda, ubu u Rwanda rukaba ari igihugu nyabagendwa kandi gitanga amahirwe kuri buri wese.
Ni igikorwa cyasojwe no kuremera Haguma Jean Nepomuscene, umuturage wo mu Karere ka Bugesera warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yahawe inka izamufasha mu iterambere rya buri munsi.
Haguma yashimiye Letshego Rwanda imuremeye, avuga ko inka ahawe izamufasha kwiteza imbere ndetse ko niyororoka nawe azoroza abandi bityo igicaniro ntikizime.





