Kayonza: Abahinga mu cyanya cy'imbuto bahombywa no kutagira umuhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyanya cy'imbuto ni umushinga Leta yatangije mu 2021 wo guterera abaturage ibiti by'imbuto kuri hegitari 1337. Abaterewe ibi biti ni abo mu mirenge ya Murama na Kabarondo yo mu Karere ka Kayonza ndetse n'abo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

Kuri ubu ibi biti baterewe byatangiye kwera aho abaturage baherutse kugurisha imyembe na Avoka bifite agaciro ka miliyoni 52 Frw.

Aba baturage bavuga ko kutagira umuhanda mwiza ugera aho bakorera ubu buhinzi bibakoma mu nkokora kuko bituma ba rwiyemezamirimo baje kubagurira babahenda kubera umuhanda mubi.

Hanyurwumutima Florence yashimiye Leta yabatereye ibiti by'imbuto mu mirima yabo, avuga ko byamufashije kurihirira umwana we ishuri.

Ati ' Niba rwiyemezamirimo aje kugura avoka kubera umuhanda mubi ntabwo imodoka ihagera neza hari amafaranga agukata rero turasaba ko uyu muhanda bawudukorera.''

Undi mugabo wateye ibiti by'imbuto 50 mu murima we yagize ati ' Ibiti byatangiye kuduha umusaruro ahubwo turasaba Leta ko umuhanda uva kuri kaburimbo ugera hano ko na wo wakorwa neza kugira ngo bidufashe kugurisha kudahenzwe, ubu usanga baduhera ku giciro gito kubera kutagira umuhanda.''

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'umuhanda ugera kuri iki cyanya bakizi ndetse biri no muri gahunda ya Leta kuzawukora wo n'ibindi bikorwaremezo bihakenewe.

Ati 'Hariya hantu mu buryo burambye harimo harateganywa kuzashyirwa imihanda, Minisitiri w'Intebe yaradusuye na we arabibona ubu biri muri gahunda ya Leta ko ibikorwaremezo bizahagezwa, turavuga imihanda, gukorana n'abikorera ngo haze ikusanyirizo no kongerera agaciro ziriya mbuto.''

Meya Nyemazi yavuze ko kandi banifuza ko muri iki cyanya cy'imbuto hashyirwa amakusanyirizo aho kuri ubu bari kuganira n'abafatanyabikorwa mu kurebera hamwe uburyo izi mbuto zajya zisarurirwa mu makusanyirizo kugira ngo abaturage bagurishe neza.

Mu gihembwe gishize muri iki cyanya cy'imbuto cya hegitari zirenga 1300 hasaruwe imyembe ibilo 24850 yinjiza miliyoni zirenga 5,2 Frw Avoka hasaruwe ibilo 209.013 byinjiza arenga miliyoni 46,7 Frw.

Uretse izi mbuto hari n'izindi abaturage bagenda basarura mu bihe bitandukanye harimo ibinyomoro, amacunga n'izindi nyinshi, izi bakaba bazigurisha mu isoko rya Kabarondo kuko zo batari bazibonera umukiliya uhoraho.

Abahinga mu cyanya cy'imbuto basaba ko hashyirwa umuhanda mwiza utuma badahendwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abahinga-mu-cyanya-cy-imbuto-bahombywa-no-kutagira-umuhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)