
Byatangajwe ku wa 13 Kamena 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi ba Perefegitura ya Cyangungu, Kibuye na Gisenyi bishwe muri Jenoside.
Amakomine yari agize izi Perefegitura wongeyeho Komine Nkuri yo muri Perefegitura ya Ruhengeli, ni yo yahurijwe hamwe agirwa Intara y'Iburengerazuba.
Abimana Mathias wari umwarimu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uruhare rw'abari abategetsi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yahitanye umugore n'abana batanu mu bana umunani yari afite, avuga ko nubwo ibyo byose byabaye Abanyarwanda atari babi.
Ati "Abanyarwanda ntabwo babayeho ari babi, ahubwo bagizwe babi n'inyigisho mbi bahawe bituma bamwe bahinduka ibikoraburozi bica bagenzi babo. Igihugu cyacu kiratera intambwe nziza mu kongera kwiyubaka.'
Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert, wasabye Intara y'Iburengerazuba kwandika iki gitabo, yavuze ko kubona amakuru bitagoye kuko Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo n'Ikigo cy'Ubwiteganyirize baba bafite imyirondoro yose y'abakozi ba Leta.
Ati "Kugeza ubu usanga imbaraga zimaze gukorwa hagenda hagaragara izina ry'umuntu, wanabyumvise ko bagendaga bavuga izina, ntabwo bavugaga igihe yavukiye, ntibavugaga icyo yize, ntibavugaga serivisi yakoragamo. Ibyo ntabwo twabigaya ahubwo twabifa neza nk'intangiriro.'
Nkurunziza Jean Marie Vianney wavuze mu izina ry'abafite ababo bari abakozi b'iyi Ntara bishwe muri Jenoside, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo iki gitabo cyandikwe, kuko nicyandikwa kizafasha abazavuka nyuma kumenya imibereho y'abo bakozi bishwe muri Jenoside.
Ati "Kwibuka umuntu ntabwo bihagije kwibuka amazina gusa, ahubwo umuntu yibuka n'ibikorwa yakoze, byaba byiza abantu bakabyigiraho indangagaciro yo kwitanga no gukorera neza igihugu.'
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko bagiye kwicarana na IBUKA na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda bakarebera hamwe uko byakorwa.
Ati "Kwandika iki gitabo ni igitekerezo cyiza, kuko bidufasha kugumana ayo mateka, ariko ntabwo ari igikorwa cyakorwa n'Intara yonyine. Tuzafatanya na IBUKA na Minubumwe kubera ko ni bo bafite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Magingo aya hamaze kumenyekana amazina y'abagera ku 133 bari abakozi b'iyi Ntara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyakora ngo hari andi mazina uturere twoherereje Intara akirimo gusuzumwa.





