Impungenge z'Abasenateri ku Banyarwanda barenga 94% batekesha amakara n'inkwi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Byagarutsweho mu biganiro bagiranye na Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, bigamije kurebera hamwe ibikorwa bya guverinoma mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Senateri Nyinawumuntu Leatitia yagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye bugamije kwigisha abaturage ibijyanye no gukoresha ibicanwa bitangiza nubwo usanga ibiciro byabyo biri hejuru.

Senateri Mugisha Alexis yagaragaje ko abaturage bagikoresha ubwo buryo kuko busa n'ububahendukiye ugereranyije n'ibicanwa bitangiza ikirere, asaba ko hagira igikorwa.

Yasabye ko hakwiye gushyirwaho ingamba zigamije gufasha Abaturarwanda kumva neza impamvu yo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije no koroshya uburyo bibonekamo.

Senateri Uwimbabazi Penine yagize ati 'Gaz irahenda cyane mu Rwanda bikaba binumvikana impamvu abaturage bagikoresha amakara cyane cyane mu mijyi kuko nta yandi mahitamo.'

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko ikibazo cy'ibicanwa kiri mu bihangayikishije cyane mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije.

Yagaragaje kandi ko ibigo by'amashuri byagaragaye ko byihariye umubare munini w'abakoresha amakara n'inkwi kuko byihariye 45% by'inkwi zikoreshwa mu gihugu kandi nta buryo bifite bwo kubirondereza.

Yavuze ko gucana inkwi n'amakara bigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse bikanagira ingaruka ku gusarura amashyamba imburagihe.
Ati 'Kuba abaturarwanda bagikoresha inkwi n'amakara, nubundi ibiti dutera turongera tugasubira inyuma tukabitema. Ikibazo rero cy'itemwa ry'amashyamba bigaragara ko mu gihe hatabaho izindi ngamba no kugira ubundi buryo bw'ikoreshwa ry'ingufu zo gucana, ikibazo kizakomeza kwiyongera.'

Yakomeje ati 'Ikibazo cy'ibicanwa bikomoka ku bimera bishobora gutera ibibazo by'indwara z'ubuhumekero, iyangirika ry'amashyamba n'ihumana ry'ikirere bikaganisha ku ngaruka mbi z'ahazaza h'ibidukikije, bikagira uruhare mu ihindagurika ry'ibihe.'

Yashimangiye kandi ko hakenewe ingengo y'imari itari nke mu kugabanya ibicanwa byangiza ikirere.

Ati 'Inzira iracyari ndende cyane ndetse hakenewe n'ingengo y'imari nyinshi kugira ngo tubashe kugabanya umubare w'abakoresha inkwi mu guteka ku kigero cya 42% muri 2030. Hakenewe nibura miliyari 1,37$, byose byarebwe.'

Yasabye abikorera gushora imari muri gahunda yo kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko harimo isoko mu buryo bugaragara.

REG igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari ushize ingo zirenga ibihumbi 361 zari zimaze guhabwa amashyiga agezweho arondereza ibicanwa ndetse kuri ubu hateganyijwe uwo mushinga uzagera ku ngo ibihumbi 500.

Impungenge z'Abasenateri ku baturage barenga 94% mu Rwanda batekesha amakara n'inkwi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-z-abasenateri-ku-baturage-barenga-94-mu-rwanda-batekesha-amakara-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, August 2025