Abarenga ibihumbi 45 bahawe imirimo mu mushinga Green Gicumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Umusaruro w'uyu mushinga wagarutsweho ku wa 2 Kamena 2025, mu kiganiro ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi ndetse n'ubw'uyu mushinga bwagiranye n'itangazamakuru.

Umushinga wa Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n'Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, hibandwa cyane ku kugabanya ibyago by'abaturage b'Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n'imihindagurikire y'ibihe n'ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

Wagiyeho nyuma ya raporo y'igihugu yakozwe mu 2018 yerekanye ko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru mu kwibasirwa n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe.

Ugabanyije mu bice bine birimo icyo kubungabunga icyogogo cy'umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y'ibihe no gusangira ubumenyi no kubwinjiza mu mikorere n'imigirire.

Umushinga Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yegereye umupaka igize Akarere ka Gicumbi. Iyi mirenge ni ifite aho ihuriye n'icyogogo cy'Umugezi wa Muvumba, irimo uwa Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bitandukanye by'umushinga wa Green Gicumbi bimaze guha akazi abaturage barenga ibihumbi 45

Ati 'Ibikorwa by'umushinga Green Gicumbi byatanze akazi ku baturage bacu, aho abarenga 45000 barimo abagore, abagabo n'urubyiruko babonyemo akazi muri iyi myaka itanu ishize umushinga ushyirwa mu bikorwa.'

Yakomeje avuga ko bifasha abaturage kuko iyo umuturage abonye amafaranga abasha gutanga ubwishingizi bwo kwivuza, kuzigama muri Ejo Heza, kwishyurira neza abana amashuri ndetse no guhindura imibereho y'abagize umuryango we.

Meya yagaragaje ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bwiteguye kandi hari n'ingamba zo gukomeza kurinda no kubungabunga ibikorwa byagezweho n'uyu mushinga wa Green Gicumbi cyane ko ibyinshi muri byo biri mu maboko y'amakorepative y'abaturage.

Ati 'Uyu mushinga wagize umwihariko wo kuba ibikorwa byinshi byakozwe usanga ahanini biri mu maboko y'amakoperative. Icyo uyu mushinga wakoze wagiye ufasha mu kurema ayo matsinda ndetse kugeza ubu amenshi muri yo afite ubuzima gatozi.'

'Ikindi ni uko abaturage bacu barahuguwe kandi bafite ubumenyi ndetse banazamuye imyumvire yabo ku buryo bugaragara.'

Muri rusange imirimo 45000 nayo yafashije guhanga indi mirimo aho irenga 80000 ubu imaze guhangwa n'abaturage biturutse muri ibi bikorwa by'uyu mushinga wa Green Gicumbi.

Uyu mushinga ugamije kwirinda ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe muri Gicumbi
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bitandukanye by'umushinga Green Gicumbi bimaze guha akazi abaturage barenga ibihumbi 45



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-45-bahawe-imirimo-mu-mushinga-green-gicumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, July 2025