Imirimo yo kubaka ibigega bya gas yo gutekesha igeze kuri 60% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gicurasi 2020, Guverinoma yasinye amasezerano yo kubaka ibigega bya gas bifite ubushobozi bungana na 17.100 m3 (8.550 Mt) i Rusororo, ayo masezerano aza kuvugururwa muri Nyakanga 2021 ariko imirimo yo kubaka itangira mu 2022.

Kuri ubu imirimo yo kubyubaka igeze kuri 60%; biteganyijwe ko muri Nyakanga 2026 bizaba byatangiye gutanga umusaruro ufatika.

Ni umushinga witezweho guteza imbere gahunda y'igihugu yo guhindura uburyo bw'ikoreshwa ry'ingufu, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry'ibicanwa bikomoka ku biti, guteza imbere ubuzima rusange no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

Ubwo yari imbere y'Abasenateri, Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko ibyo bigega bizafasha mu kongera ingano ya gas yifashishwa mu guteka.

Ati 'Ibyo bigega birimo kubakwa mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, byitezweho kuzajya bigoboka igihugu igihe habaye ikibazo cyatuma gas u Rwanda rukura hanze itabonekera igihe.'

Yakomeje ati 'Gahunda turimo ni ukubaka ibigega bibika gas yo gutekesha, buriya tuvuze ngo abantu babonye ubushobozi bagiye gukoresha gas ushobora gusanga tudafite gazi ihagije ariko dufite ibigega byadufasha kuyizigama.'

Yavuze ko ukwiyongera kw'igiciro cya gas gikubiyemo ibintu byinshi birimo kuba idorali ku isoko ryarazamutse no guhenda kw'ibintu ku isoko mpuzamahanga.

Uyu mushinga wakozwe mu byiciro bibiri aho icyiciro kibanza kigomba kurangirana n'umwaka wa 2025.

Igice cya kabiri biteganyijwe ko kizaba kirangiye burundu muri Nyakanga 2026.

Visi Perezida w'Ihuriro ry'Abikorera mu bijyanye n'ingufu z'amashanyarazi mu Rwanda (Energy Private Developers), Uwizeye Jean Claude, yagaragaje ko uyu mushinga ari igikorwa gikomeye kizasiga u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 17 za gas yo gutekesha.

Yavuze ko imibare igaragaza ko u Rwanda ruzaba rukeneye litiro miliyoni 230 za gas mu 2029.

Uwizeye yagaragaje ko hakenewe inzira nyinshi zo kubona inguzanyo zihendutse cyane kugira ngo abikorera barusheho kugira uruhare mu mishanga nk'iyo igamije kugabanya ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV 7) bwashyizwe ahagaragara n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zikoresha inkwi mu guteka, 18% zigakoresha amakara naho 5,4% zikoresha gas.

Mu Mujyi wa Kigali, ingo zitekesha gas ni 23%, izitekesha inkwi ni 17% mu gihe izitekesha amakara ziri ku kigero cya 51%.

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta n'abikorera witezweho byinshi
Ibigega biri kubakwa ngo bitange umusanzu mu kuzigama gas yo guteka
Ibyo bigega bizafasha mu guhangana n'izamuka rya hato na hato ry'ibiciro
Biteganyijwe muri Nyakanga 2026 imirimo yose izaba yararangiye
Ahari kubakwa ibi bigega ni hagari ku buryo imodoka zizajya zoroherwa no kuhajya
Biteganyijwe ko imirimo y'icyiciro cya mbere izarangirana na 2025
Hubatswe n'inyubako zizakoreshwa n'abayobozi
Ibi bigega biri kubakwa i Rusororo
Imirimo yo kubaka ibi bigega irarimbanyije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ibigega-bya-gazi-yo-gutekesha-igeze-kuri-60

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)