Ugerayo batangiye kukwita umuzigo - RIB ku icuruzwa ry'abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Dr Murangira yabigarutseho nyuma y'uko ku wa 23 Mata 2025 Guverinoma y'u Rwanda yafashije kugarura mu gihugu Abanyarwanda 10 bari barajyanywe gucuruzwa muri Myanmar.

Yasobanuye ko umuntu ugiye gucuruzwa birangira ateshejwe agaciro, agahindurwa ikintu. Ati 'Umuntu ava ino yitwa umuntu ariko agerayo batangiye kumwita umuzigo.'

Mu byifashishwa n'abo bagizi ba nabi harimo imbuga nkoranyambaga. Boherereza umuntu ubutumwa buvuga ko batanga akazi, buruse, viza n'ibindi bizezwa ko bizahindura ubuzima bwabo bukaba bwiza.

Yasobanuye ko ari n'abifashisha abantu baziranye, ugasanga umuntu muziranye ari we utwaye umuvandimwe wawe, abandi bakabeshywa inkundo ukagenda uzi ko usanze umukunzi, mwaranapanze ubukwe na ho usanze umugizi wa nabi.

Ibyo bamwe bisanga bari mu mirimo y'ubucakara, gukinishwa filimi z'urukozasoni hishyurwa undi muntu ndetse no gukurwamo ingingo zimwe na zimwe z'umubiri.

Dr Murangira yavuze ko hari n'abo za ambasade zigerageza gufasha guhumuka berekwa ko bashobora kuba bagiye gucuruzwa ariko ntibumve, bikarangira baciye izindi inzira zibafasha kugerayo, nyuma byabakomerana bagatabaza.

Yavuze ko aho ubu bigeze, mu bacuruzwa harimo n'abajijutse bize ndetse bafite impamyabumenyi, kenshi bigaterwa n'uko baba binangira ntibumve abandi bakabifata nk'aho bitabareba.

Ati 'Ni kenshi dutanga ubutumwa nk'ubu ariko ugasanga abantu bamwe babifashe nk'aho butari ubwabo bwagenewe abandi. Ubu butumwa bugenewe buri Munyarwanda wese.'

Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 Abanyarwanda 105 bagaruwe bakuwe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwamo mu mahanga, na ho abandi 57 bo bakumiriwe bari bagiye kwinjizwa muri ubwo bucuruzi mu gihe cy'imyaka itandatu.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje amayeri abacuruza abantu bakoresha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ugerayo-batangiye-kukwita-umuzigo-rib-ku-icuruzwa-ry-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 7, August 2025