Ibi byatangajwe ku wa 4 Kamena 2025, ubwo Inama y'Ubutegetsi ya IMF yari irangije isuzuma rya gatanu ku Rwanda rigendanye na gahunda y'ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki (PCI: Policy Coordination Instrument).
IMF yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8,9% mu 2024, bitewe ahanini n'iterambere ry'ubuhinzi, serivisi ndetse n'ubwubatsi. Igipimo cy'izamuka ry'ibiciro cyagumye ku gipimo kijyanye n'intego ya Banki Nkuru y'u Rwanda, ni ukuvuga hagati ya 2% na 8%, bitewe n'ingamba zikomeye zashyizweho ndetse n'ubwiyongere bw'ibikorerwa imbere mu gihugu.
Nubwo ubukungu bwazamutse, IMF yagaragaje ko icyuho hagati y'ibyinjira n'ibyoherezwa mu mahanga cyariyongereye mu 2024, ariko ububiko bw'amadevize bwagumye ku rwego rukwiriye, bihagije kuba byakwinjiza ibicuruzwa mu gihe cy'amezi 4,7 kugeza mu mpera z'umwaka.
Isesengura rya IMF ryagaragaje ko mu gihe kiri imbere, Ingengo y'Imari ya Leta izagenda cyane mu bikorwa birimo ishoramari rinini mu mushinga w'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya, kongera ishoramari muri RwandAir, hamwe n'impinduka mu isanduku y'ubwiteganyirize.
Imyenda ya Leta iteganyijwe kuzagera ku rwego rwo hejuru mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26, aho intego ya PCI ku bijyanye n'imyenda iteganyijwe kugerwaho mu 2033.
Umuyobozi wungirije wa IMF akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi w'umusigire, Bo Li, yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bwerekanye ubudahungabana, nubwo bwahuye n'ibibazo bitandukanye birimo iby'umutekano mu karere ndetse no guhagarikirwa inkunga zimwe na zimwe.
Ati 'Gukomeza inzira y'imicungire y'imari ya Leta ni ingenzi mu kurinda ubukungu bw'igihugu no gutuma imyenda iguma ku rugero rwagenwe. Impinduka mu misoro ziherutse kwemezwa ni intambwe ishimishije mu kongera imisoro no kunoza uburyo itangwa. Kugabanya amafaranga akoreshwa no gukurikiranira hafi ibyago by'imari, cyane cyane bituruka ku bigo bya Leta (SOEs) n'imishinga minini y'ishoramari, ni ingenzi.'
Yakomeje ashima u Rwanda ko rukomeje kugaragaza impinduka muri gahunda ya PCI, zirimo kunoza imiyoborere y'ibigo bya leta, gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza ikoreshwa ry'ingengo y'imari, ndetse no kugenzura imikorere ya buri rwego.
Yongeyeho ati 'Imbaraga u Rwanda rushyira mu gushyiraho gahunda zigamije kubungabunga ibidukikije ishobora kuba ubundi buryo igihugu gishobora kubonamo andi mafaranga yafasha mu iterambere. Kurushaho kunoza imikoranire n'abafatanyabikorwa mu iterambere, ni ingenzi mu rugendo rwo gushyigikira intambwe imaze guterwa no gushyigikira gahunda ndende u Rwanda rwihaye mu iterambere.'
