Ni urwibutso rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 4 Kamena 2025 mbere y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Finland n'inshuti zabo.
Ni urwibutso rwafunguwe mu Karere ka Jokiniemi, mu Mujyi wa Vantaa hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Finland ndetse hakaba no mu gice ndangamurage gifasha kwibuka muri rusange.
Rwafashwe nk'ikimenyetso gikomeye mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego mpuzamahanga by'umwihariko mu Majyruguru y'u Burayi ahabarizwa ibihugu bya Suède, Norvège, Finland, Denmark na Iceland.
Perezida wa IBUKA muri Finland, Michel Nshimiyimana, yashimiye byimazeyo Umujyi wa Vantaa n'abaturage bawo uruhare bagize mu kuba urwo rwibutso ruri aho ndetse ashimangira ko atari inyubako gusa ahubwo ari igicumbi cyo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ati 'Uru rwibutso ruje kuvugira abatabasha kwivugira no kubaha icyubahiro bakwiye.'
Umuyobozi mu Mujyi wa Vantaa, Westlin Henry yavuze ko kwibuka ari intambwe ikomeye cyane mu kwirinda ko ibyabaye byongera kuba no kubaka ahazaza heza.
Yavuze kandi ko urwo rwibutso ari ubutumwa bukomeye bwo kwifatanya n'Abanyarwanda ndetse n'Isi yose mu kwagamagana Jenoside n'ibyatuma yongera kubaho ukundi ndetse yibutsa abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubabera isomo ryo kunga ubumwe no kwirinda urwango.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Majyaruguru y'u Burayi, Dr. Gashumba Diane, yashimiye byimazeyo abaturage n'ubuyobozi bwa Vantaa kuba barafashe umwanya wo gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiyemeza gufatanya n'u Rwanda ndetse n'Isi yose mu gushimangira ukuri no guha icyubahiro abayiburiyemo ubuzima.
Dr. Gashumba kandi yamaganye abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha abayirokotse ndetse ashimira cyane FPR Inkotanyi yayihagaritse ubuzima bukagaruka.
Kubaka urwo rwibutso byakozwe mu bufatanye bwa IBUKA muri Finland, Ambasade y'u Rwanda mu Majyaruguru y'u Burayi n'Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Vantaa.
Umujyi wa Vantaa kandi wiyemeje no kuzakomeza kubungabunga urwo rwibutso.
Umunya-Finland uherutse guhabwa Ubwenegihugu bw'u Rwanda,
Thomas Elfgren Ramba yashimiwe uruhare mu kumvikanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga butabera mpuzamahanga.
Yashimiwe by'umwihariko uruhare yagize mu gihe yari ashinzwe iperereza ku byaha Bazaramba François wari warahungiye muri Finland. Yarezwe ibyaha bijyanye n'uruhare rwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi byaje no kumuhama akatirwa gufungwa burundu mu 2010.
Nyuma yo gutaha urwo rwibutso, bakomereje muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi , yabereye mu Mujyi wa Helsinki.
Muri icyo gikorwa, Helene Airaksinen wari uhagarariye Minisiteri y'Ububanyi namahanga ya Finland yihanganishije Abanyarwanda ndetse ashima uburyo bataheranwe nyuma ya Jenoside yari yasenye Igihugu n'imitima.
Airaksinen yijeje abari aho ubufatanye butajegajega mu gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.





