Iby'imbuga nkoranyambaga byarakomeye: Abazikoresha basabwe kugira amakenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo izwi nka 'Rwanda Internet Governance Forum (IGF)' yateguwe n'Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere ibijyanye n'imiyoborere n'imikoreshereze y'indangarubuga ya [.RW], RICTA.

Perezida wa IGF, Robert Ford Nkusi, yavuze ko ashima aho iterambere mu ikoranabuhanga rigeze, ariko hari byinshi bikwiriye gukorwa mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga no kurisaruramo umusaruro ushimishije.

Ati 'Abanyafurika benshi duha agaciro ibintu bifatika gusa nyamara iby'ingenzi nk'ubumenyi, ibitekerezo, itumanaho bitagaragarira amaso ntibyitabweho. Ibyo biratudindiza kuko nta makuru dufite, duhugiye mu biri aho gusa turasinziriye mu gihe abandi bakataje mu ikoranabuhanga.'

Yongeyeho ubu amakuru asigaye akwirakwira mu buryo bugoye kugenzura, ari nayo mpamvu ibihuha byabaye byinshi ndetse n'ingaruka zibikomokaho zikiyongera.

Yagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kugira amakenga ku makuru yabo bashyira kuri internet kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati 'Mumenye ibyo mushyira kuri internet ejo bizabagiraho ingaruka. Abasambana, abicana, abashyira hanze imyanya y'ibanga yabo, byose barabishyira kuri internet. Abantu bakwiye kubika ayo mabanga kuruta uko mubika umutungo wanyu mu mabanki.'

Umukozi mu kigo gishinzwe kurinda umutekano w'ibikorerwa ku ikoranabuhanga, akaba n'umunyeshuri muri AUCA, Mugisha Prince, yasabye urubyiruko kugira inshingano n'uruhare mu gucunga umutekano w'amakuru aberekeyeho.

Ati "Nshingiye no ku makuru amaze iminsi acicikana ku rubyiruko rwisanga hamwe na hamwe rwageze muri byo byago kubera ko rwakoresheje nabi iryo koranabuhanga, hari nk'abo RIB igenda igarura bari baragiye gushaka akazi bakisanga mu icuruzwa ry'abantu. Nabwira urubyiruko ko buri wese afite inshingano yo kugira uruhare mu gucunga umutekano we bwite."

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kurangwa n'indangagaciro nzima
Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwe kurinda amabanga yabo kurusha uko bacunga amafaranga
Hagaragajwe ko buri wese agomba kugira uruhare mu gucunga umutekano w'amakuru bwite kuri internet



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-basabwe-kurinda-amabanga-yabo-kurusha-uko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, June 2025