
Imbuto aba bahinzi bari kwishimira ko yera cyane bazihawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) n'abafatanyabikorwa bacyo.
Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima, Sinzabaheza Jean Damascene, yavuze ko bashimishijwe no kuba barahawe imbuto zigezweho zibasha gutanga umusaruro mwinshi zinihanganira imihindagurikire y'ibihe.
Yagize ati 'Nk'abantu bafite ubumuga twanze gukomeza kuba umutwaro kuri leta duhitamo kwibumbira hamwe, dukora ubuhinzi. Izi mbuto zigezweho zizadufasha kwihuta mu iterambere. Mbere kuri hegitari imwe twasaruraga toni ziri hagati y'umunani na 12 ariko ubu nyuma yo guhinga iyi mbuto turi gusarura toni ziri hagati hagati ya 30 na 40.'
Ntabanganyimana Dorothée utuye mu Murenge wa Kinigi yavuze ko kuba umunyamuryango wa Koperative Dukomezubuzima byamuhinduriye ubuzima akiteza imbere binyuze mu bufatanye bw'Abanyamuryango.
Ati 'Ubu mfite inyana nakuye muri iyi koperative kandi nkurikije umusaruro dutangiye kubona nyuma yo guhinga iyi mbuto igezweho nizeye ko bigiye kuba byiza kurushaho.'
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Ihuriro ry'Ibigo bikora ubushakashatsi mu buhinzi byo muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati, Joshua Okonya, yavuze ko bishimiye ko imbuto batanze yeze neza ndetse ko yatanze umusaruro mwinshi ugereranyije n'uko bari babyiteze.
Umushakashatsi muri RAB, Dr. Nduwayezu Anastase, yavuze ko mu moko 11 y'ibirayi baherutse kumurika ubwoko bwa Cyerekezo na Ndamira buri mu bwagaragaje ko butanga umusaruro mwinshi ndetse bukanihanganira ubushyuhe n'ubukonje kuko bushobora kwera mu tundi turere dutandukanye tw'igihugu.
Dr. Nduwayezu yavuze ko hari andi moko abiri y'imbuto zigezweho bari kugerageza kugira ngo zizaze kunganira izisanzwe zihari mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro w'ibirayi.
Yavuze ko batangiye gukora imbuto zikorewe mu Rwanda ku buryo mu myaka iri imbere bitazaba ari ngombwa gutumiza imbuto z'ibirayi mu mahanga.
Imibare ya RAB igaragaza ko ubwoko bwa Cyerekezo iyo buhinzwe bukitabwaho neza bushobora gutanga umusaruro ungana na toni 30 kuri hegitare mu gihe Ndamira ishobora no kwera mu Burasirazuba itanga toni hagati ya 25 na 30 kuri hegitari naho imbuto yitwa Kazeneza yo itanga hagati ya toni 30 na 40 kuri hegitari.







