Ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigena ingengo y'Imari ya Leta y'umwaka wa 2025/26.
Minsitiri Murangwa yavuze ko izi mpinduka muri Politiki y'imisoro ziteganyijwe mu mwaka wa 2025/26, zigamije gukomeza kuzahura ubukungu, guteza imbere inganda z'imbere mu gihugu no kuringaniza ibipimo by'imisoro n'ibihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Ati 'By'umwihariko izi politiki zigamije gufasha umuturage kugura ibikenerwa by'ibanze, guteza imbere ibikorerwa iwacu 'Made in Rwanda', kudahererekanya amafaranga mu kwishyura, kwihutisha gahunda yo kuzahura ubukungu mu buryo burambye, ndetse no guteza imbere ibikorwa by'ubukungu bibungabunga ibidukikije.'
Yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry'imodoka zifashisha ingufu z'amashanyarazi no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku gukoresha ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, imodoka zikoresha ingufu z'amashanyarazi n'izifite moteri mbonerabyombi na moto zikoresha amashanyarazi zizakomeza gusonerwa umusoro wa gasutamo.
Yongeyeho ati 'Mu gihe dukomeje kwakira inama mpuzamahanga ndetse no guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo, imodoka zifite agaciro kari hejuru y'ibihumbi 60$, zizoroherezwa imisoro.'
Ni mu gihe imodoka zitumijwe hanze zifite agaciro katarenze ibihumbi 60$, zizishyura amahoro ya gasutamo y'ibihugu bigize EAC ya 25% n'indi misoro yose isabwa. Ibirengeje ako gaciro byo ntibizishyura umusoro w'inyongera.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi kandi yongeyeho ko hazoroherezwa abasora ku bicuruzwa bimwe na bimwe by'ingenzi, aho hari ibizasonerwa amahoro ya gasutamo, ku bindi ugabanywe.
Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45%, aho kwishyura 75% yishyurwa mu karere u Rwanda ruherereyemo, ingano nta mahoro ya gasutamo zizishyura mu gihe hishyurwaga 35%, isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kuba 100%, na ho amavuta yo guteka azishyura umusoro wa 25% aho kwishyura 35%.
Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bicururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z'umutekano, nta mahoro zizishyura mu gihe zari kwishyura 25%.
Imashini zikora imihanda, nta mahoro ya gasutamo zizishyura mu gihe zari kwishyura 10%, imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni eshanu ariko butarengeje toni 20 zizishyura 10% aho kuba 25%, izitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20, zizishyura 10% aho kuba 25%.
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bari hejuru ya 25 zizishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kuba 25%, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange 50 cyangwa bari hejuru, nta musoro wa gasutamo zizishyura.
Imashini nini n'ibikoresho bikoreshwa mu budozi bw'imyenda n'inkweto zizishyura 0% aho kuba 10%.
Ibicuruzwa biri ku rutonde rw'ibikoresho by'ibanze bikenerwa mu nganda, nta musoro bizishyura, aho kwishyura 10%, 25% na 30% bitewe n'ibyo bikoresho ibyo ari byo.
Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga, birimo amakarita ya banki, utumashini twifashishwa n'abacuruzi mu kwishyurwa, nta musoro bizishyura mu gihe byari kwishyura 25%.
Uretse ibyoroherejwe imisoro ya gasutamo, Minisitiri Murangwa yavuze ko hari n'ibyawongerewe, hagamijwe guteza imbere 'Made in Rwanda', no kurengera inganda z'imbere mu gihugu.
Ati 'Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, imyenda ya caguwa izishyura amahoro ya gasutamo angana n'amadolari ya Amerika 2,5 ku kilo, aho kwishyura 35%, na ho inkweto za caguwa zizajya zishyura amadolari ya Amerika 5 ku kilo, aho kwishyura 35%.'
Amafaranga ateganyijwe kwinjira mu Ngengo y'Imari ya Leta y'umwaka wa 2025/26 agera kuri miliyari 7.032,5 Frw, angana na miliyari 4.105,2 Frw azava mu misoro n'amahoro,





