Uwo mwanzuro watangajwe nyuma y'uko mu rukerera rw'itariki 30 Gicurasi 2025, Agakiriro ko ku Gisozi kibasiwe n'inkongi y'umuriro ikangiza bikomeye igice kinini cyako n'ibyarimo imbere.
Mu muganda rusange wabaye ku itariki 30 Gucurasi 2025 ku Gisozi ahubatse ako gakiriro, Umujyi wa Kigali watangaje ko hari inyubako n'ibindi bikorwa by'akajagari biri mu gice cya ruguru cyako bigomba guhita bisenywa.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye RBA ko ibyo bikorwa byubatswe mu kajagari bibangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda ndetse bikaba byarabangamiye ibikorwa byo kuzimya inkongi y'umuriro.
Ati 'Ntabwo umuntu ukorera hano akwiye kuva imbere y'iseta ye ngo aze n'imbere yayo mu muhanda ahacururize kuko ya modoka izimya umuriro ntiyabona aho inyura twarabibonye ejo bundi. Hari abantu bagiye bongeraho utundi tuntu nka contineri, amabati n'ibindi bakabishyira ahari hagenewe umuhanda.'
Ntirenganya yavuze ko aho hagomba gusenywa hashyizwe ibimenyetso ndetse ba nyiraho basabwa kuba babyikoreye mu gihe kitarenze umunsi umwe.
Zimwe muri izo nyubako n'ibindi bikorwa byubatse mu kajagari mu Gakiriro ka Gisozi byahise bisenywa muri icyo gikorwa cy'umuganda, ba nyirabyo bajya gutwara ibyabo byari birimo.
Ibyo byakozwe mu rwego rwo korohereza ubutabazi mu gihe cy'inkongi y'umuriro no kurwanya ako kajagari muri rusange.
Umuhuzabikorwa w'Abakorera mu Murenge wa Gisozi, Rudasingwa Jean Baptiste yavuze icyo cyemezo kitabatunguye kuko bari barakimenyeshejwe mbere ndetse yemera ko izo nyubako zitari zemewe.
Ati 'Ntawe bikwiye kubangamira kuko baduha uburenganzira bwo kubaka ibyo biri gusenywa ntabwo byari byemewe. Icyemezo cyafashwe barabitubwiye mbere mu bugenzuzi bwagiye bukorwa.'
Agakiriro ka Gisozi kamaze igihe kadasiba kwibasirwa n'inkongi z'umuriro, aho nibura habarwa inshuro zirindwi kamaze gushya kuva mu 2017.
Ubwo gaheruka gushya mu Mpera za Gicurasi 2025, hahiye igice kinini cyane ndetse hangirikiramo ibintu bitagira ingano gusa aho gakorera hafite ubwishingizi.
