Ni ingingo Amb. Einat Weiss yagarutseho kuri iki Cyumweru mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Ati 'Twakiriye neza amasezerano y'amateka y'amahoro hagati ya RDC n'u Rwanda, intambwe ikomeye iganisha ku ituze n'uburumbuke mu karere. Amahoro ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage mu karere kamaze imyaka hafi 30 mu ntambara. Dutewe imbaraga n'iki cyemezo cya dipolomasi kizageza ku karere karushijeho gutekana.'
Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 nibwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ikibazo cy'umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni umuhango wabereye i Washington D.C muri Amerika.
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.
Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.
Ntabwo ari ubwa mbere Amb. Einat Weiss avuze ku kibazo cy'umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC.
Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2024, yavuze ko 'U Rwanda rukwiye kugira uburenganzira bwo kwirinda. Ndabizi ko buri gihugu gikwiye kugira ubu burenganzira. Kandi icyo u Rwanda rushaka mu by'ukuri ni ukurinda imipaka yarwo n'abantu barwo. Birakwiye kumva impamvumuzi y'ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo gikemurwe kandi byaba byiza.'
'Ndabivuga nk'umuntu ufite ubunararibonye. Perezida yavugiye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe ko afite uburenganzira bwo kwirinda kandi ko azakora icyo bisaba cyose. Ni ubutumwa bufite imbaraga kandi bw'ingenzi, ntekereza ko abenshi babwumvise.'
