COPEDU Plc yasabanye n'abakiliya bayo, ibizeza gukomeza umubano mwiza kandi urambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025, Abakiliya ba COPEDU Plc n'abayobozi bayo bungurana ibitekerezo ku hakwiye kongerwa imbaraga ngo imikoranire irusheho kuba myiza.

Kayisinga Francine ukorana na COPEDU Plc kuva mu 2001 yavuze ko ashima imikorere yayo by'umwihariko uburyo yamufashije mu burezi bw'abana be no kubaka.

Yagize ati 'Umugabo wanjye yitabye Imana mu 2001 mpita ngana COPEDU Plc ibanza kumpa inguzanyo yo kubaka inzu. Bamaze kumpa inguzanyo nyinshi kandi nkabasha kuzishyura ubu ngeze ku z'abanyeshuri mfite babiri biga mu mahanga yarangurije mbasha kubishyurira. Ntabwo nabona uko nyishimira mu by'ukuri.'

Umushoramari witwa Byukusenge Elie umaze imyaka icyenda akorana na COPEDU Plc, yavuze ko yatangiye imuguriza miliyoni 5 Frw gusa abasha kwagura ubucuruzi none ubu ageze aho imuha arenga miliyoni 100 Frw kandi serivisi zaho zikihuta.

Ati 'Iyo usabye inguzanyo ntishobora kurenza ukwezi utayihawe kandi baguha amakuru y'aho serivisi watse igeze. Guhurira hano nk'abakiliya bayo bidufasha kongera gusobanukirwa neza serivisi batanga haba harimo inshyashya tutari tuzi kandi banahakirira ibitekerezo byacu nyuma tukabona impinduka.'

Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa, yavuze ko intego nyamukuru y'iki gikorwa ari ukugira ngo baganire, barusheho kumenyana, bumve ibyifuzo, ibibazo n'ibitekerezo byose bigamije kunoza serivisi zihabwa abakiliya, no kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ryayo.

Ati 'COPEDU igira uruhare runini mu iterambere ry'imari mu Rwanda, kuko ni twe dufite igice kinini cy'isoko, aho umwaka ushize twabashije kugira inyungu ingana na miliyari 3 Frw, byose bituruka muri mwebwe ntabwo twabura kubibashimira nk'abakiliya bacu.'

Yakomeje ati 'Uyu munsi rero muri serivisi dutanga zirimo n'inguzanyo ariko no mu ikoranabuhanga ntabwo twasigaye inyuma kuko ubu umukiliya wacu abona serivisi zacu atavuye aho ari.'

Muyango Raissa yavuze ko ubu COPEDU iri kugana kuri serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga zagiyeho mu gihe gishize kugira bamenye ubwitabire n'imbogamizi zigihari ariko bashishikajwe no kugira ngo borohereze abakiliya, basabwa kubyitabira mu rwego rukwiye.

COPEDU Plc ni ikigo kimaze imyaka igera kuri 28 gitanga serivisi z'imari. Kugeza ubu ifite amashami agera kuri 11 harimo irya Remera, Batsinda, Icyicaro gikuru kiri ku Kicukiro, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge, Gisozi, Kimironko, Kicukiro, CHIC, Kabuga na Rwamagana.

Umushoramari witwa Byukusenge Elie umaze imyaka icyenda akorana na COPEDU yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri COPEDU Plc yibukije abakiliya serivisi itanga zirimo no gutanga inguzanyo irenga miliyoni 500 Frw
Abakiliya ba COPEDU Plc baturutse ku mashami yayo atandukanye bitabiriye ubusabane
Umuyobozi mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa yavuze ko bashyiriyeho abakiliya uburyo bw'ikoranabuhanga, aho bazajya bakoresha serivisi z'imari batavuye aho bari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yasabanye-n-abakiliya-bayo-ibizeza-gukomeza-umubano-mwiza-kandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)