Abakozi ba LOLC Unguka Finance basuye Urwibutso rwa 'Commune Rouge' banaremera abarokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 13 Kamena 2025, aho abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc basobanuriwe umwihariko w'ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi yakomokagamo abari abayobozi bakomeye mu nzego za politiki n'igisirikari.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yibukije abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'ubuyobozi bubi bwarangwaga n'ivangura.

Ati 'Nta kindi cyateye Jenoside yakorewe Abatutsi kitari ubuyobozi bubi burangwa n'ivangura, iri ni ryo dukwiye kurwanya. Kandi tukamenya ko na FDLR ikiri hakurya aha mu mashyamba ya Congo igifite abo yayibibyemo, ikomeje no kuyibiba mu bo yabyaye. Na none, abana bamwe na bamwe babibwemo ingengabitekerezo n'ababyeyi babo ko Umututsi ari mubi bakurana urwo rwango. Ni yo mpamvu twese dukwiye kwamagana ivangura, tukimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda."

Yakomeje agira ati 'Ni uruhare rwanyu nkamwe muri aha kuyirwanya kugira ngo tugire u Rwanda rwiza rutarangwamo amacakubiri.'

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance Plc, Yves Sangano, yavuze ko nubwo bacuruza serivisi z'imari ariko bafite n'inshingano yo gutuma u Rwanda ruba igihugu kitarangwamo ivangura aho riva rikagera.

Ati 'Uyu ni umwanya w'ingenzi wo guha icyubahiro abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubunamira ni ukongera gushimangira ko amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo atazigera yibagirana, kandi ko tutazigera twemera ko byongera kuba ukundi.'

'LOLC Unguka Finance Plc, nk'Ikigo gitanga serivisi z'imali zituma Abaturarwanda bateza imbere imibereho yabo, twumva dufite n'inshingano mu kugira uruhare runini mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutarangwamo ivangura, rufite ubukungu burambye, ariko bushingiye ku ndangagaciro z'amahoro no kurengera ubuzima bwa buri wese utuye mu Rwanda, ku buryo ntawakongera kuzira uko Imana yamuremye.'

Yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza bw'igihugu ku ruhare bugira mu kubungabuka amateka n'ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

LOLC Unguka Finance Plc yashyikirije Akarere ka Rubavu inkunga yagennye ko yazakoreshwa mu kubungabunga amateka yo kuri uru Rwibutso rwa Commune Rouge, inatera ingabo mu bitugu bamwe mu bayirokotse aho yabahaye inkunga yo kubafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Abanyamuryango ba Avega-Agahozo bifatanyije na Unguka muri iki gikorwa bashimiye inkunga batewe na LOLC Unguka Finance.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye ubuyobozi n'abakozi ba LOLC Unguka Finance Plc baje bifatanyije na bo.

Ati 'Kuza kwifatanya na Rubavu bigaragaza ko mutari gucuruza amafaranga gusa, ahubwo ko muzirikana ko igihugu kizubakirwa ku bumwe n'ubudaheranwa, dukwiriye kwibuka ko Leta mbi yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa yakoresheje amafaranga yari mu gihugu mu kwica Abatutsi, yanakoranye n'abari bafite ubushobozi, ama banki n'abikorera batangaga amafaranga yo gushyigikira Interahamwe. Iki gikorwa kigaragaza ko mu gihugu cyacu aya mateka mabi atazongera.'

Meya Mulindwa yashimiye kandi LOLC Unguka Finance Plc ku nkunga yo kubungabunga amateka ya Jenoside kuri uru Rwibutso ku buryo atazasibama na gato ndetse bizafasha urubyiruko rutayibayemo kuyamenya.

Abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc basuye Urwibutso rwa Commune Rouge
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Yves Sangano, yavuze ko nubwo bacuruza Serivisi z'imari ariko bafite n'inshingamo yo gutuma u Rwanda ruba igihugu kitarangwamo ivangura aho riva rikagera
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC unguka Finance, Yves Sangano, ashyikiriza Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu inkunga yo kubungabunga amateka ku Rwibutso rwa Commune Rouge
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yibukije abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'ubuyobozi bubi bwarangwaga n'ivangura
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Yves Sangano, yashyikirije inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiteza imbere
Abakozi ba LOLC Unguka Finance bunamiye inzirakarengane zirenga 5000 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Commune Rouge
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashyize indabo mva zishyinguyemo Abatutsi mu Rwibutso rwa Commune Rouge
Abayobozi ba LOLC Unguka Finance PLC bashyize indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Komini Rouge
Abakozi ba LOLC Unguka Finance basobanuriwe amateka yihariye y'Urwibutso rwa Commune Rouge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-lolc-unguka-finance-basuye-urwibutso-rwa-commune-rouge-banaremera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)