Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete berekanywe mu rusengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye ku cyumweru tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro, ruherereye i Nyarutarama, ari naho Ndasingwa asanzwe asengera.

Aba bombi bahamagawe ku ruhimbi baturirwaho imigisha, basabirwa kuzagira imyiteguro myiza y'ubukwe bwabo. Mbere yo gusubira mu byicaro byabo, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete babanje kuririmbana indirimbo y'uyu musore yise 'Wahozeho,' bashimira Imana ku bw'imirimo yabakoreye.

Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete baritegura kurushinga mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025. Ku wa 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we.

Ni umuhango wari ukurikiye uwo gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y'urukundo rwabo cyane ko mu mwaka bari bamaranye, abantu batari barigeze barutahura.

Sharon Gatete asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo 'Yanyishyuriye' na 'Wera wera wera'.

Uyu mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza, azwi mu ndirimbo zirimo 'Inkuru nziza' n'izindi zatumye yigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yize umuziki mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda riherereye i Muhanga.

Sharon Gatete yagiye kwerekanwa ari kumwe n'abavandimwe be
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete berekanwe mu rusengero
Ubukwe bwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete butegerejwe mu Ugushyingo
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete basabiwe umugisha
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bakoresheje impano yabo baririmbira abaje gusenga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chryso-ndasingwa-na-sharon-gatete-berekanywe-mu-rusengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)