
Ni inzu yubatswe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 uri kugana ku musozo aho batangaga umuganda mu bikorwa byo kuyubaka ndetse bakusanya amafaranga yo kugura ibindi bikoresho biyubatse.
Iyo nzu yanabahesheje igikombe ku rwego rw'Igihugu kuko byatumye Umurenge wa Nyamiyaga uba uwa kabiri mu kwitabira ibikorwa by'umuganda.
Iyo nzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 400 ndetse ikaba izajya iberamo ibikorwa by'abaturage nk'ubukwe n'iby'ubuyobozi nk'inama n'ibindi bitandukanye.
Ubwo bashyikirizwaga icyo gikombe ku itariki 28 Kamena 2025, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo ndetse abasaba gukomeza kubungabunga iyo nzu.
Ati 'Bayitabire bayikoreshe ikemure ibibazo bari bafite bajya kuyubaka. Abasore n'inkumi ba hano bajyaga gukora ubukwe bakajya hirya no hino gushaka aho babukorera. Hari ibiciro byashyizweho n'inama njyanama bizajya bivamo amafaranga azafasha mu gukomeza kwita kuri iyi nzu.'
Bamwe mu baturage bari baje kwakira icyo gikombe babwiye RBA ko uretse kuba bishimiye ko bahembwe, iyo nzu mberabyombi ari igisubizo kuri bo kuko batagiraga ahantu ho kwakirira abantu benshi mu Murenge wa Nyamiyaga.
Umwe yagize ati 'Iki gihembo kiratwongerera imbaraga zo kurushaho gukora neza mu Murenge wacu. Nta nzu nk'iyi twari dufite, ubukwe bwabaga n'ibindi birori tukabura aho tujyana abantu. Abasezeranaga mu murenge na bo twaburaga aho tubakirira.'
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari uri kurangira umurenge wabaye uwa mbere mu bikorwa by'umuganda ni uwa Mahama mu Karere ka Kirehe ukurikirwa n'uwa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Uwa gagatu wabaye uwa Mukarange mu Karere ka Gicumbi uwa kane uba Gihundwe gihundwe wo mu Karere ka Rusizi naho ku mwanya wa gatanu haza Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo.
Umurenge wa mbere wahembwe miliyoni 1,5 Frw, uwa kabiri uhabwa igikombe na ho indi ihambwa ibyemezo by'ishimwe.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 hakozwe ibikorwa by'umuganda bibarirwa agaciro ka miliyari 22 Frw ndetse ko agaciro k'ibyo bikorwa kikubye inshuro zirenga eshanu kuva mu myaka 17 ishize.



