
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije IGIHE ubwo yagarukaga ku byo u Rwanda rushobora guhombera mu kwivana muri uyu muryango.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba u Rwanda rwarikuye muri CEEAC nta kinini rwahombye, kuko wari umuryango umaze igihe urangwa n'imikorere mibi.
Yagize ati 'Ubundi u Rwanda nta kintu kigaragara rwungukiraga muri uyu Muryango w'Ubukungu bw'Ibihugu bya Afurika yo Hagati, kuko uyu muryango uri mu miryango y'Akarere ya AU idakora neza, hari imishinga myinshi y'ibikorwaremezo, yo kwishyira hamwe, idakora. Rero ntabwo u Rwanda n'ubusanzwe mbere y'uko n'iki kibazo kinaza, rwabonaga inyungu igaragara muri uyu muryango wa CEEAC.'
Ku birebana n'uko u Rwanda rushobora kuzasubira muri uyu muryango, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuko byagaragaye ko uyu muryango na komisiyo yawo bikoreshwa cyane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo bigeza n'aho byica amategeko shingiro y'uyu muryango.
Ubundi u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora uwo muryango nyuma ya Guinée équatoriale, kuko amahame shingiro ateganya ko ibihugu bisimburana ku buyobozi bw'uwo muryango hakurikijwe inyuguti (alphabet) z'Igifaransa.
Gusa ibyo si ko byagenze, kuko mu nama ya 26 y'Abakuru b'Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo ku wa Gatandatu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye ko u Rwanda rutahabwa uwo mwanya, ibindi bihugu biwugize na byo biwuha umugisha. Ibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kwikura muri uwo muryango.
Minisitiri Nduhungirehe ati 'Rero kugira ngo umuryango nk'uyu utubahiriza amategeko yawo u Rwanda ruzawusubiremo byagorana. Ikindi ni uko CEEAC burya na mbere y'uko iki kibazo kiza wari umuryango ugeze aharindimuka, cyane cyane kubera ko hari imishinga myinshi y'iterambere y'ibikorwaremezo itarigeze ishyirwa mu bikorwa.'
Ati 'Hakabaho ikibazo cy'imiyoborere cyane cyane imiyoborere ya komisiyo, aho Perezida wa Komisiyo akora wenyine, atagisha inama cyangwa adakorana n'abandi bakomiseri, hakaba n'ikibazo rero cyo kugenzura imari, bikaba rero bitangaje kuko kuva mu 2020 nta genzura (audit) rirakorerwa uyu muryango, nk'uko biteganywa n'amategeko, akaba ari na byo bituma n'ibihugu byinshi bitagitanga umusanzu, muri uyu muryango.'
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yakomeje ashimangira ko 'u Rwanda rwavuye muri CEEAC burundu, tukaba rero tutazawusubiramo.'
Si ubwa mbere u Rwanda ruvuye muri uyu muryango kuko no mu 2008 rwawuvuyemo ruvuga ko ari ukugira ngo rushyire imbaraga mu yindi miryango rurimo, irimo EAC na COMESA, gusa rwaje kongera kuwugarukamo muri Kanama 2016.

Imvugo ntiyari yo ngiro muri CEEAC
Ubusanzwe CEEAC yari igizwe n'ibihugu birimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-PrÃncipe.
Ni umuryango washinzwe mu Ukwakira 1983 utangiwe n'ibihugu byari bigize Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika yo Hagati mu by'Imisoro n'Ubukungu (UDEAC), São Tomé-et-PrÃncipe, ndetse n'ibyari bigize Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyhaga bigari, ari byo iyahoze ari Zaire, u Burundi, ndetse n'u Rwanda.
CEEAC yamaze imyaka myinshi idakora bitewe n'ibibazo by'amikoro, amakimbirane mu karere k'Ibiyaga bigari, ndetse n'intambara muri RDC, aho ibihugu bimwe binyamuryango byari bishyigikiye impande zitandukanye mu zari zihanganye.
Mu Ukwakira 1999, uyu muryango wemejwe n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nk'imwe mu nkingi umunani zibumbatiye ubukungu bwa AU.
Muri zimwe mu ntego za CEEAC harimo guteza imbere no gushimangira ubufatanye bwuzuye kandi burambye hagamijwe kugera ku iterambere ry'ubukungu rihamye kandi rishingiye ku bushobozi bw'ibihugu ubwabyo, gukuriranaho imisoro ku bicuruzwa byinjira muri buri gihugu, gukuraho amategeko agena ingano ntarengwa y'ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka n'izindi nzitizi z'ubucuruzi.
Hari kandi intego yo guhuza politiki z'ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa byawo, cyane cyane mu by'inganda, ubwikorezi n'itumanaho, ingufu, ubuhinzi, umutungo kamere, ubucuruzi, ifaranga n'imari, umutungo w'abantu, ubukerarugendo, uburezi, umuco, ubumenyi n'ikoranabuhanga.
Uyu muryango wari ufite kandi intego yo kugera ku kwigira nk'umuryango, kuzamura imibereho y'abaturage, kubungabunga ubukungu no guteza imbere umubano mwiza hagati y'ibihugu biwugize, ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry'umugabane wa Afurika.
Uyu muryango ugizwe n'ibihugu bikize ku mabuye y'agaciro, ubutaka bukungahaye bwo guhingaho, inganda zikurura abashoramari b'imbere n'abo hanze, ibyari gutuma koroshya ububahirane bw'ibi bihugu bigize uyu muryango byari kugira inyungu nziza kuri buri gihugu n'u Rwanda rurimo.
Ibi bihugu biri ku buso bwa kilometero kare zirenga miliyoni 6,6, bikaba bituwe n'abaturage barenga miliyoni 200, ibyatuma ubuhahirane butanga umusaruro ku bashoramari batandukanye bo muri ibyo bihugu.
Umusaruro mbumbe w'ibyo bihugu ubarirwa mu agera kuri miliyari 300$, bishingiye ku bukungahare bwa bimwe mu bihugu mu bijyanye n'ubucukuzi bw'ibikomoka kuri peteroli, ubw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi, ndetse n'amashyamba.
Ibyo byose byumvikanaga nk'ibyari kubyarira umusaruro buri gihugu kinyamuryango harimo n'u Rwanda, ariko uko bigaragara mu nyandiko bihabanye n'uko byagaragaye mu ngiro, bitewe ahanini n'imikorere mibi yagiye iranga uyu muryango nk'uko Minisitiri Nduhungirehe yabisobanuye, ko hari imishinga myinshi yagiye ihera mu mpapuro ntishyirwe mu bikorwa.
Ati "CEEAC iri mu miryango ya nyuma muri Afurika ikora neza."
Yavuze ko ibyo bibazo u Rwanda rwari rwarabyihanganiye, rushishikariye gufatanya n'abandi banyamuryango gushaka ibisubizo byabyo, kugeza ubwo RDC yazanaga iby'ibyo birego mu gihe u Rwanda rwari rugiye gufata umwanya w'ubuyobozi nk'uko biteganywa n'amahame shingiro.
Yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu mikorere mibi y'uwo muryango, kuva ku gihe yari iwuyoboye mu 2023, kuko yimye ijambo uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango kandi bwari uburenganzira bw'u Rwanda kugiramo ijambo nk'abandi banyamuryango, anavuga ko ari kimwe mu bihugu bidatanga umusanzu kuko ishobora kuba imaze nk'imyaka 10 idatanga umusanzu muri uwo muryango.
Ubundi buri gihugu kinyamuryango cyasabwaga gutanga 1% ku misoro kinjije ku bicuruzwa byaturutse hanze y'ibihugu bigize uwo muryango, ariko RDC n'ibindi bihugu bimaze imyaka bitabyubahiriza.

