Kigali: Inzu zo mu gace ka Nyabisindu ahagiye kubakwa umudugudu ugezweho zasenywe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mushinga ugamije kwimura abatuye mu midugudu ine irimo Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro aho kuri ubu gusenya inzu zari zihubatse mu kajagari bigeze kure.

Ni ibikorwa byatangiye ku itariki 22 Gicurasi 2025 aho abaturage bagiye bakuramo ibyabo hoherezwa imashini zisenya izo nzu.

Abaturage bari bahatuye bavuga ko bamaze gukorerwa igenagaciro ry'imitungo bari bahafite ariko ko icyari gisigaye ari uguhabwa amafaranga y'ubukode bemerewe n'Umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko buri muryango wimuwe mu yari ihafite inzu uzajya uhabwa 100.000 Frw buri kwezi kugeza igihe inzu zo muri uwo mudugudu ugiye kubakwa zuzizurira bakazihabwa. Gusa ku ikubitiro bazahabwa 200.000 Frw y'amezi abiri icya rimwe bazishyura ubukode mu ntangiriro.

Abaturage bo mu gace katimuwe i Nyabisindu bavuze ko nyuma y'iyimuka rya bagenzi babo, ubu inzu zo gukodesha zahise zihenda cyane ziranahashira ku buryo byasabye kujya mu bindi bice bya Kigali.

Biteganyijwe ko Umudugudu wa Nyabisindu uzubakwamo amagorofa 58 azaba agabanyijemo inzu 1639.

Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by'imyidagaduro, imihanda n'ibindi bitandukanye.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko abo baturage bakorewe igenagaciro ry'imitungo bari bafite kandi ko kubimura bihita bikurikirwa no kubaka uwo mudugudu ku buryo mu mwaka umwe imirimo yo kuwubaka izaba yarangiye nk'uko biteganyijwe.

Inzu zasenywe zari zubatse mu buryo bw'akajagari
Ba nyir'inzu bazana imodoka zo gupakira ibyari mu nzu zabo
Ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu mushya bizahita bikurikiraho
Bimwe mu bizakoreshwa mu gutangira kubaka uwo mudugudu byatangiye kwegeranywa
Ahasenywe inzu z'akajagari hagiye kubakwa Umudugudu w'inzu 58 z'amagorofa
Ahasenywe izo nzu hegeranye n'izindi nzu zubatse neza
Ahasenywe inzu ni ukuva ku masangano y'umuhanda ya Nyabisindu
Ahamaze gusenywa ba nyir'inzu bohereza abantu babakuriramo amatafari n'ibindi bikoresho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-inzu-zo-mu-gace-ka-nyabisindu-ahagiye-kubakwa-umudugudu-ugezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)