Amerika yatangiye kubura abakozi nyuma yo kwirukana abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyemezo bya Trump byagize ingaruka ku bakora imirimo iciriritse bagahembwa make, barimo abakora mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, abakora mu mahoteli, abakora mu nganda nto, abakora mu bwubatsi nk'abayede n'abafundi n'abandi bakora muri izo nzego.

Perezida Trump ubwe yemeye ko iki cyemezo cyagize ingaruka ku buhinzi n'ibikorwa by'amahoteli. Ati "Abahinzi bacu bari kugirwaho ingaruka n'iki cyemezo, bari bafite abakozi beza, babakoreye mu myaka irenga 20. Ntabwo ari abaturage ba Amerika ariko ni abakozi beza, tuzagira icyo tubikoraho."

Uyu mugabo kandi yasezeranyije ko "impinduka zigiye kuza." Ibi bije nyuma y'uko Minisitiri w'Ubuhinzi muri Amerika, Brooke Rollins, atanze umuburo, akavuga ko urwego rw'ubuhinzi ruri kubura abakozi.

Ati "Ntekereza ko Perezida Trump abyumva neza ko tudashobora kugaburira igihugu cyacu tudafite abakozi, kandi ndabizi ko ari kumva ibitekerezo by'abahinzi bacu, kandi ndabimushimira."

Ingamba zo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa zateje impagarara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu mijyi nka Los Angeles, ahamaze iminsi hari ibikorwa by'imyigaragambyo.

Trump ashobora gushyiraho ingamba zigamije gufasha abimukira bakenewe mu nzego zirimo ubuhinzi n'amahoteli



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-zo-kwirukana-abimukira-ziri-kugira-ingaruka-ku-buhinzi-bwa-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)