Amashuri agerwamo na internet mu Rwanda yageze kuri 61,8% mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi u Rwanda rushaka kubakiraho inzego zose kugira ngo n'abazirimo babe bafite ubumenyi bujyanye n'igihe.

Raporo y'ibikorwa by'umwaka wa 2023/2024 mu Burezi igaragaza ko ibigo by'amashuri biri mu gihugu ari 4.986 birimo ibya Leta 1.569, ibyo Leta ifatanya n'abandi ku bw'amasezerano 2.077 n'ibigo by'amashuri yigenga 1.340.

Imibare igaragaza ko amashuri afite ikoranabuhanga rya internet mu 2023/2024 yari ageze kuri 61,8% bingana n'amashuri 3.082 avuye kuri 59,5% mu 2022/23. Muri rusange amashuri adafite internet mu Rwanda ni 1.904.

Bigaragazwa ko amashuri y'inshuke agerwaho na internet ageze kuri 57,6%, icyiciro cy'amashuri abanza kigeze kuri 59,4%, abo mu mashuri yisumbuye mu byiciro byombi, bari kuri 77,6% mu gihe aba TVET bageze kuri 83,7% mu kugezwaho internet.

Ku rundi ruhande, internet ijyana n'amashanyarazi. Amashuri afite amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari yageze kuri 84,2%, na ho akoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba yo agera kuri 18,7%, abakoresha ingufu zikomoka kuri moteri ni 11,9% mu gihe amashuri acana ingufu zikomoka kuri biogaz ari 1,7%.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2024/25 uzarangira amashuri afite internet ageze kuri 63%.

Mu mpera za 2024 Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri abarirwa muri 21% azahabwa internet mu gihembwe cya mbere cy'umwaka 2025/2026 ku buryo amashuri agerwaho na internet azahita barenga 80%.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2024/25 uzarangira amashuri afite internet ari 63%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-61-8-yagejejweho-internet-mu-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)