AFC/M23 yamaganiye kure raporo ya Amnesty International iyishinja kugirira nabi abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirego AFC/M23 ivuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki ndetse nta shingiro bifite na cyane ko bishingiye ku binyoma.

Amnesty International igaragaza ko M23 ikomeje kutubahiriza amahame y'uburenganzira bwa muntu mu mijyi igenzura irimo uwa Goma na Bukavu yabohoye mu ntangiro za 2025.

Raporo ya Amnesty International igaragaza ko AFC/M23 iri kwica, ikanakorera iyicarubozo ndetse ikarigisa bamwe mu mfungwa ifite.

Uyu muryango ugaragaza ko abo yafashe ikomeje kubafata nabi cyane bigakorerwa aho bafungiye mu bice bya Goma na Bukavu.

Icyakora AFC/M23 igaragaza ko ibyo ari ibinyoma bigamije kuyisiga icyasha, gukomeza guha urwaho amakuru atari yo mu Karere no kwirengagiza intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugarura umutekano mu bice igenzura.

Ku wa 30 Gicurasi 2025, iri huriro ryagaragaje raporo yaryo ishingiye ku makuru ya nyayo y'ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.

AFC/M23 igaragaza ko mu bikorwa byo kubohora Goma na Bukavu, abajenosideri bo muri FDLR n'indi mitwe nka Wazalendo barwanaga ku ruhande rwa RDC biyambuye imyambaro ya gisirikare bigira abasivili bacengera mu baturage.

Iyo mitwe yahishe intwaro mu baturage, mu bigo by'amashuri n'ahandi, bituma ibice bibarizwamo abasiviri biba isibaniro ry'intambara. Ni ibintu M23 igaragaza nko kutubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye no kurengera abantu.

AFC/M23 igaragaza nubwo bimeze bityo, ibyo byose Amnesty International yabiteye umugongo ntiyabyitaho muri raporo yayo yakoze, ibigaragaza uburyo uwo muryango ubogama.

Mu gushakira umutekano abaturage AFC/M23 yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye bigize iyo mijyi, aho abarwanyi b'iyo mitwe byakekwaga ko bihishe.

Byajyanye kandi no gukomeza gushyira imbaraga mu gukusanya intwaro zari zanyanyagijwe mu baturage, bigakorwa hirindwa ingaruka byagira mu baturage no gukomeza kurinda umutekano mu gihe iyo mitwe ikomeje ibitero shuma.

Mu bice AFC/M23 igenzura hatewe intambwe nini, ubuzima buragaruka. Ubugizi bwa nabi bwashyizweho iherezo, aho ubu abaturage bishyira bakizana haba no mu masaha y'ijoro, ndetse intwaro hafi ya zose zari zashyizwe mu baturage zirakusanywa, amahoro arahinda, binajyana no korohereza abari mu bikorwa by'ubutabazi.

Ni intambwe ikomeye, icyakora ikomeje kwirengagizwa n'imiryango igamije inyungu zayo nka Amnesty International, na cyane ko ibyo bibeshyuza uburyo iyo miryango ihora igaragaza AFC/M23 nk'abanyamakosa badashakira ineza abaturage.

AFC/M23 kandi yahakanye ibyo gutwika Gereza ya Munzenze iherereye mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Ku wa 27 mbere y'uko iri huriro riharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo rifata Umujyi wa Goma, muri iyi gereza hadutse inkongi benshi baratoroka, abarenga 4400 barayirokoka. Ni ibikorwa byatwerewe AFC/M23.

Nyuma Ibiro bya Loni bishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu byagaragaje ko abagore 165 bishwe bigizwemo uruhare n'imfungwa zatorotse Gereza ya Munzenze.

Umunyamabanga wa AFC/M23, Delion Kimbulungu, yagaragaje ko Amnesty International ipfa gushinja abantu gusa, itanabanje kugenzura neza igihe ibyo ivuga byabereye. Ati 'Ibyabereye muri Gereza ya Munzenze byabaye mbere y'uko AFC/M23 ihagera.'

Uretse ibyo AFC/M23 yakomeje kugaragaza ubunyamwuga buke bw'iyo miryango ikomeje kugendera mu kwaha kw'ubutegetsi bwa RDC yakomeje kugaragaza ko abaturage barenga 3000 bishwe ubwo Goma yabohorwaga.

AFC/M23 ivuga ko amakuru yagenzuwe agaragaza ko habonywe abantu 874 bishwe hagati ya tariki ya 02 na tariki 12 Gashyantare 2023. AFC/M23 yemeza bo bishwe n'amasasu yavaga ku rugamba yari ihanganyemo n'Ihuriro ry'Ingabo za RDC aho kuba ubwicanyi bwateguwe nkana.

Ubwo yagaragazaga ibyavuye muri raporo yakozwe, Kimbulungu yakomeje ati 'Iyo mibare yindi bavuga ni iyo bahimbye ku mpamvu za politiki.'

AFC/M23 kandi yanagarutse ku mvugo za Dennis Mukwege uherutse kubwira France 24 ko abagize iri huriro ari abicanyi, igaragaza ko ari imvuGo ziri mu murongo wa RDC wo kugaragaza uyu mutwe mu ishusho mbi no gukomeza kuyobya rubanda.

Umwe mu nzobere mu bijyanye n'umutekano yanenze raporo ya Amnesty International igaragaramo kubogama gukabije, ndetse no kwirengagiza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi Leta ya RDC igirira abaturage bayo.

Ati 'Bigaragara ko habayeho guteshuka ku kureba ku mpande zombi mu buryo bungana. Ibyo bituma uburyo bwakoreshejwe mu kugenzura iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu bunengwa.'

Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma nyuma ku wa 16 Gashyantare iri huriro ritangaza ko ryatabaye byuzuye abaturage ba Bukavu batereranywe n'ihuriro ry'ingabo za RDC.

Nyuma hakurikiyeho ibikorwa byo kurinda abaturage no guhagarika ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, aho abaturage bicwaga bigizwemo uruhare na Leta yari ikwiriye kubarinda. Ni ibintu bitabonwa neza n'ab'i Kinshasa n'imiryango ikorera mu kwaha kwabo.

M23 yamaganiye kure raporo ya Amnesty International iyishinja kugirira nabi abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/m23-yamaganiye-kure-raporo-ya-amnesty-international-iyishinja-kugirira-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)