ActionAid yagaragaje ko ibihugu bikize bikwiye gufasha Afurika guhangana n'imihindagurikire y'ibihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango wagaragaje ko mu bibazo bitera imihindagurikire y'ikirere Afurika ifitemo uruhare rwa 4%, nyamara igakomeza kwifasha mu bikorwa byo guhangana no kurwanya ibyo bibazo, ibituma ibihugu byinshi byo muri Afurika bifata amadeni yo kubifasha guhangana n'imihandagurikire y'ikirere, aho nk'u Rwanda inguzanyo zimaze kugera kuri 60% y'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Ibi byatangajwe ku wa 27 Kamena 2025, mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo ku buryo inguzanyo zihabwa u Rwanda, zaguranwamo inkunga zikoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, nka bumwe mu buryo bwakoreshwa mu gufasha u Rwanda guhangana n'ibibazo byatejwe n'ibihugu by'amahanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere muri Minisiteri y'Ibidukikije, Thadée Twagirimana, yavuze ko muri miliyari 11 Frw zikenewe kugeza mu 2030 zo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya, zitaboneka nta nkunga z'amahanga u Rwanda ruhawe.

Asobanura ko ari yo mpamvu bashyizeho uburyo bworohereza abashoramari gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije, ndetse n'uburyo amwe mu madeni u Rwanda rufite yavunjwamo ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Yagize ati 'Turi gushaka uburyo amafaranga tubereyemo imyenda yajya ahinduka inkunga z'imishinga irengera ibidukikije, aho kugira ngo twishyure amadeni yose mu mafaranga, tukayishyura mu buryo bwo kurengera ibidukikije.'

Uwase Lauretta, Umuyobozi ushinzwe Program muri ActionAid, yavuze ko ubu buryo bwo guhindura amwe mu madeni inkunga ziteza imbere imishinga irengera ibidukikije, byagabanya amafaranga ashyirwa mu kwishyura ayo madeni ahubwo agashyirwa mu yindi mishinga irengera abaturage.

Yagize ati 'Iryo deni riramutse rivuyeho noneho amafaranga abonetse yajya ashorwa mu bindi bikorwa biteza imbere umuturage nko mu buvuzi, mu mashuri, guteza imbere umugore, kurwanya ubukene n'ibindi.'

ActionAid yahamagariye ibigo bya leta n'iby'abikorera kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwagabanya inguzanyo rufata mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije, ahubwo bagashyira imbere imishinga ikorwa hatitabajwe inguzanyo.

Uwase Lauretta, Umuyobozi ushinzwe Program muri ActionAid, yavuze ko amahanga akwiye kwishyurira kwangiza ikirere cya Afurika
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibidukikije yavuze ko u Rwanda ruri gushaka uburyo amwe mu madeni rwahawe yahinduka inkunga zifasha kubungabunga ikirere
ActionAid yagaragaje ko mu bibazo by'imihindagurikire y'ikirere bihari ubu Afurika ifitemo uruhare rwa 4% gusa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/actionaid-yagaragaje-ko-ibihugu-bikize-bikwiye-gufasha-afurika-guhangana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)