Abakora mu Bitaro bya Kacyiru bibutse abishwe muri Jenoside, abaganga bayijanditsemo baragawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye kuri ibyo bitaro cyitabirwa n'abahakora na bamwe mu bari kuhavurirwa, ubuyobozi bw'Umuryango IBUKA ku rwego rw'Igihugu n'ubw'inzego z'ibanze.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr. Nyamwasa Daniel yagararaje ubugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ugereranyije n'ahandi hose habaye Jenoside ku Isi.

Yasobanuye ko bigoye kubyiyumvisha uburyo Umuyarwanda yishe undi amuziza ko ari Umututsi, aho wasangaga umugabo cyangwa umugore yica uwo bashakanye, umubyeyi akihekura n'umwalimu akica abo yigishaga.

Yakomeje agaragaza ko ikindi kigayitse ari uburyo n'abaganga bari bashinzwe kuramira abandi ngo ubuzima butazima batatinye kwicana ubwabo bica n'abarwayi bari bashinzwe kuvura bose bazira ko ari Abatutsi.

Yagaragagaje ko ayo mateka ashariye gutyo u Rwanda rutayisanzemo nk'impanuka ahubwo ari urwango rwabibwe kuva mu gihe cy'Ubukoloni ndetse rukomereza nyuma y'Ubwigenge bigeze mu 1994 iba nka karundura y'ibyari bimaze igihe byubakwa.

Ati 'Umuvuduko wo kwica wari ku rwego rwo hejuru kuko hicwaga nibura ibihumbi icumi ku munsi kandi ubutabazi bwari bugoye kuko abari batabaye bari baturutse kure. Ni mu gihe abicaga bari abaturanyi, ababanaga cyangwa abashakanye.'

CP (Rtd) Dr. Nyamwasa nk'umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda yashimiye Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame wari uri ku ruhembe.

Yamushimiye by'umwihariko uburyo ibyo yabirenze yimakaza umuco w'ubumwe n'ubwiyunge, n'umutima w'imbabazi bituma uwishe yungwa n'abo yiciye bongera kubana ari byo umusingi w'iterambere Igihugu kigezeho uyu munsi .

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimangiye impamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa ngarukamwaka, agaragaza ko biri mu rwego rwo guhererekana mateka yayo ku bato no gukumira icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kubaho.

Yasabye abitabiriye icyo gikorwa kwimakaza umuco w'amahoro ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa biyiganishaho.

Yaboneyeho no gushimira abakozi b'Ibitaro bya Kacyiru uruhare bagira mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho batoranya abo boroza inka 10 buri mwaka.

Kuva batangira icyo gikorwa abakora mu Bitaro bya Kacyiru bamaze koroza inka 90 abarokotse Jenoside bo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Nyaruguru, Huye, Karongi na Bugesera mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.

Muri uyu mwaka abo bakozi bateganya koroza inka abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyanza ndetse bikaba biri no mu mujyo wo gushyigikira gahunda ya Gira Inka.

Umwe mu bari baturiye Ibitaro bya Kacyiru muri Jenoside akanaharokokera witwa Karangwa, yagarutse ku bugome ndetse n'ubwicanyi bwabereye mu Murenge wa Kacyiru hafi y'ibyo bitaro aboneraho gushimira abahagaritse Jenoside.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku bitaro bya Kacyiru
Iki gikorwa cyitabiriwe n'ab'ingeri zinyuranye
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimangiye impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bacanye urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr. Nyamwasa Daniel, yagaragaje ubugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ugereranyije n'ahandi hose habaye Jenoside ku Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-bitaro-bya-kacyiru-bibutse-abishwe-muri-jenoside-abaganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)