
Uyu mushinga wo kuhira watangijwe mu Ukwakira 2013, nyuma y'uko u Rwanda rusinyanye amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 120 z'Amadorali ya Amerika na EXIM Bank yo mu Buhinde, agamije kuwushyira mu bikorwa.
Gusa ibikorwa byawo byagiye bihura n'imbogamizi zishingiye ku kubura umuriro w'amashanyarazi ahagije zikawusubiza inyuma.
Uyu mushinga ugamije kuhira nibura hegitari 7.000 mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Nyamugali.
Kugeza ubu, igice cyuhira cya Mpanga gikora ku kigero kiri hasi kubera kubura umuriro, bikaba bigira ingaruka ku bahinzi cyane cyane mu gihe cy'impeshyi.
Muri Mahama, ho hari imishinga ibiri yo kuhira ikiri kubakwa, ariko na yo izasaba guhabwa amashanyarazi ava ku Rusumo kugira ngo itangire gukora.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL), Felix Gakuba, yavuze ko hari gahunda yo kugura moteri ikoresha mazutu izajya yifashishwa mu gutanga umuriro ku byuma byohereza (bipompa) amazi.
Ati 'Iyo moteri izaba yabonetse mu mezi atatu ari imbere.'
Biteganyijwe ko hazubakwa sitasiyo y'amashanyarazi mu murenge wa Nyamugali, izohereza umuriro ku mishinga yose yo kuhira iri mu karere ka Kirehe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Robert Rama, yavuze ko Mpanga isanzwe ikoresha umuriro uva kuri sitasiyo iri i Rwinkwavu, ariko idahagije. Yongeraho ko hakenewe umuyoboro mushya uva i Rusumo.
Ati 'Umuyoboro uriho ubu ukoreshwa n'abantu benshi. Dukeneye umuriro mwinshi kugira ngo imashini zibashe gupompa amazi neza. Ubu zishobora kuhira igice cya Mpanga gusa kingana na hegitari 824.'
Igikorwa cya mbere cyo kuhira kiri muri Mahama, kigomba kuhira hegitari 1.700, kimaze kuzura ku kigero cya 68%, naho igice cya kabiri kigomba kuhira hegitari 2.600 cyarangiye ku 64%. Ibi bikorwa byombi biteganyijwe kurangira mu Ukuboza 2025.
