Ni umupaka umaze igihe uvugururwa kugira ngo ujyanishwe n'igihe, muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo gutangira serivisi ahantu heza.
Umujyi w'Akarere ka Rusizi ufite umwihariko wo kuba ukora ku bihugu bibiri u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu byo barimo gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza yabo harimo n'ibikorwaremezo by'umwihariko ibikorwa byoroshya ubuhahirane hagati y' u Rwanda na Congo.
Ati "Mu mishinga yatangiye harimo icyambu cya Rusizi (Kivu Port), bigaragara ko kizadufasha mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu kongera urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu binyuze mu kiyaga cya Kivu. Umushinga wa kabiri ni uriya mupaka wa Rusizi II nawo ugiye kuzura mu minsi 45. Mu minsi ishize twari twahasuye uzaba utangiye gukora".
Meya Sindayiheba avuga ko umupaka wa Rusizi II uzaba ufite umwihariko wo gukora mu buryo budahagarara.
Ati "Nawo rero uzadufasha mu kongera urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa".
Serivisi zizatangira muri izi nyubako nshya ni izisanzwe zitangirwa mu nyubako zikuze ziri kuri uyu mupaka. Muri zo harimo ibijyanye n'imisoro n'amahoro, Polisi y'igihugu, no kwakira abinjira n'abasohoka.
Umupaka wa Rusizi II ufite umwihariko wo kuba ariwo unyuraho inka nyinshi u Rwanda rugurisha muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari nabyo byatumye ushyirwaho inzira yihariye y'amatungo.
Imirimo yo kuvugurura no kongerera ubushobozi umupaka wa Rusizi ya kabiri uhuza u Rwanda na RDC irarimbanyije, aho izatwara miliyari zirenga 8 Frw.
Mu Banyarwanda bakoresha cyane umupaka wa Rusizi harimo abagore basaga 3000 bibumbiye mu makoperative 96 acuruza imboga hagati y'u Rwanda na Congo.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umupaka-wa-rusizi-ii-ugiye-kwimukira-mu-nyubako-nshya