Yatangiye iby'ubukerarugendo bamwita umuseriveri, none ayobora ishami ryabwo muri PSF: Inkuru ya Ngenzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Avuga ko urwo rugendo yarwigiyemo byinshi byamugejeje kuri uwo mwanya ndetse hari n'amasomo asangiza abandi.

Ngenzi yize 'Management' mu yahoze ari KIST ariko kubera uburyo yakuze akunda ubukerugendo byatumye mu 2002 abibangikanya no gukora muri Hotel Okapi ashinzwe abakiliya basabye umwanya (reservations).

Yakoze kandi muri Intercontinental Hotel Kigali ubu yabaye Serena Hotel no muri Kivu Sun.

Ngenzi avuga ko muri urwo rugendo abantu bamuciye intege, bamubwira ko ibyo bintu yagiyemo bisuzuguritse umuntu wiga kaminuza adakwiye kubikora.

Ati 'Abantu barambwiraga ngo ugeze muri kaminuza none ugiye kwiga gutanga amafunguro? Imyaka yose wize ni byo ugiyemo kandi biriya ari iby'abaswa bananiwe ibindi.'

Mu rugendo rwe mu by'amahoteli n'ubukererugendo ntiyacitse intege kuko ubwo muri KIST batangizaga iryo shami ari na ryo ryonyine ryari mu Rwanda yahise arikomerezamo.

Ntibyagenze neza ariko, kuko rya shami ryaje guhagarara ahize umwaka umwe bituma akomereza muri Afurika y'Epfo kurirangiza ndetse yongeraho n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yahize na bwo abibangikanya no gukora mu mahoteli muri Afurika y'Epfo kugeza mu 2010 atashye mu Rwanda.

Ageze mu Rwanda yigishije igihe gito muri kaminuza iby'amahoteli n'ubukerarugendo, aza gukomereza muri RwandAir akora mu byo kwamamaza ubukerarugendo no kwagura ingendo zayo ndetse akora no mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), mbere yo kujya gukora mu ishami ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'abikorera.

Yavuze ko muri urwo rugendo hari benshi bamucaga intege bamubwira ko atahabwa imyanya ikomeye nta bantu baziranye nyamara we yizereye mu bushobozi bwe no kubugaragaza.

Ati 'Hari abambwiraga ngo nta hantu nagera ntafite umuntu unsunika. Muri RwandAir abantu bumvaga ngo ntahabona umwanya w'ubuyobozi gutyo gusa no muri RDB. Abandi batinyaga kugasaba ngo nta muntu ukomeye bahazi. Umuntu utigiriye icyizere ngo asabe akazi aba yibuza amahirwe. Naba umuhamya ko ushobora kuzamuka nta muntu ugusunitse kubera ubushobozi gusa.'

Ngenzi avuga ko mu myaka icyenda yamaze muri RDB, itanu muri yo yari ayoboye ishami ryo kwakira abantu neza aho by'umwihariko yishimira umusanzu yatanze mu guteza imbere gahunda yiswe Na Yombi hirya no hino mu gihugu.

Indi myaka ine yayimaze muri RDB akora mu ishami ryo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda by'umwihariko gahunda ya Visit Rwanda n'ubukererugendo bushingiye ku nama n'ibindi bikorwa (MICE).

Muri Tourism Chamber yahageze mu 2020 aho yari akuriye umushinga wa TradeMark Africa w'ubukerarugendo muri Afrurika y'Iburasirazuba (East Africa Tourism Platform).

Mu 2023 nibwo yahahawe akazi nk'umukozi wungirije umuyobozi mukuru, inshingano yakoze kugeza agizwe umuyobozi mukuru.

Ngenzi avuga ko urwego rw'amahoteli n'ubukerarugendo mu Rwanda ubu rumaze kugira ishusho ifatika ku buryo harimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro haba mu gushoramo imari no gushaka akazi.

Yibukije urubyiruko by'umwihariko ko hari uburyo bwinshi Leta irworohereza kwisanga muri urwo rwego, arusaba kudatera inyoni ayo mahirwe.

Ngezi Yves avuga ko kwigirira icyizere biri mu byamugejeje ku gukora mu myanya ikomeye mu by'amahoteli n'ubukerarugendo
Kubera inkuru ye, Ngezi Yves ni umwe mu bari kugira uruhare mu bukangurambaga 'Empower30' bwatangijwe na Carcarbaba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatangiye-iby-ubukerarugendo-bamwita-umuseriveri-none-ayobora-ishami-ryabwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)