
Ubu ni umugabo wubatse, wakoreye igihugu mu nzego zitandukanye kandi ukibikomeje. Mu mabyiruka ye yakundaga gukina imikino karate, aho yageze ku rwego rw'umukandara w'umukara.
Guverineri Ntibitura twaganiriye, atubwira byinshi ku buzima bwe bwite.
IGIHE: Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba ni muntu ki?
Guverineri Nibitura: Ndi umugabo wubatse ufite umugore n'abana batatu, umwana mukuru afite imyaka 17, umuto afite imyaka 10. Nize amashuri abanza, ayisumbuye nayize muri Seminari nto yo ku Karubanda i Butare.
Icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza nacyize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NUR), niga icyiciro cya Gatatu, niga Translation and Interpreting. Nabaye umwarimu imyaka itanu muri Saint Bernadette, nyuma njya gukora akazi ka Leta nkora mu buyobozi bukuru bw'abinjira n'abasohoka.
Nyuma nza guhabwa inshingano zo kujya gukora muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi mpamara imyaka itandatu.
Nyuma yaho mpindura imirimo, ngaruka mu gihugu nsubira mu kigo nakoragamo, bampa gukora akazi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iperereza ariko nshinzwe umutekano w'imbere mu gihugu. Ari ho navuye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bunshinga kuza kuyobora Intara y'Uburengerazuba.

Nk'umuntu wize mu Iseminari, wigeze ushaka kuba umupadiri?
Iyo ugitangira icyo gitekerezo uba ugifite, twumvaga ko ushobora kwiga mu Iseminari ukaba padiri cyangwa ukaba wakora ibindi ariko njye nabwiye Musenyeri ko nzaba umulayiki mwiza kandi numva ndi umulayiki mwiza.
Mukimenya ko mwahawe izi nshingano, mwazakiriye mute?
Nazakiriye neza cyane, kuko buriya icyangombwa ni ugukorera igihugu kandi buriya igihugu wagikorera mu nshingano izo ari zo zose washingwa n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu. Icyangombwa ni ukugira ubushake kandi mpora mbufite bwo gukorera igihugu cyanjye, urwego nakoreramo rwose.
Buriya inzego z'umutekano [n'urwego rw'ibanze] zose ziruzuzanya kuko n'ubundi inzego zose z'ubuyobozi bw'igihugu cyacu zubakiye mu gushaka icyateza umuturage imbere.
Igihe cyose rero aho ubuyobozi bubona ko ukwiye gutanga umusanzu, njye igihe cyose mba niteguye kuba aho hantu nahakorera nta kibazo rwose. Numva umusanzu wanjye nzakomeza kuwutanga urwego naba ndimo rwose.

Umunsi wawe uba uteye ute?
Umunsi wanjye uba ari muremure ariko ukaba uri na mugufi, uba ari muremure kuko uba urimo ibintu byinshi ariko ukaba ari muto kuko urangira vuba.
Kubyuka ni ibisanzwe isaha yose buriya nabyuka no kuryama ni gacye cyane ndyama ku munsi nabyutseho kubera uba ureba iby'akazi, abaturage baguhamagara, abayobozi mukorana umunsi ku munsi [bagukeneye] ukabona amasaha aragiye.
Ariko uretse mu byerekeranye n'akazi, ubundi akanya gato nshobora kubona nkora siporo na gym. Kera nigeze gukina karate kandi nari ngeze ku rwego rushimishije, nari mfite umukandara w'umukara. Namaze kumenya ko hano hari n'amakipe [ya karate] nshobora kuzajya nkorerayo siporo y'abasaza, igihe nabonye akanya.

Mukunda gusoma ibitabo, kureba filime cyangwa ibindi nk'ibyo?
Ibitabo nkunda kubisoma na filime narazikundaga kera, ku buryo nanaziguraga ariko kubera umwanya n'inshingano nagiye nsa n'ubicikaho gato.
Mujya mumva umuziki?
Umuziki nawo uri mu bintu nakundaga. Nanakundaga no kubyina kera, kuko umuziki wo ari ukumva ushobora no gukora akazi wumva n'umuziki no kumva amakuru. Imiziki y'abahanzi Nyarwanda [nkunda harimo] nka ba Bruce Melodie na TomClose.
Mu bahanzi mwakuze mwumva, ni abahe b'ibihe byose?
Ba Celine Dion nakundaga kumva imiziki yabo, ba Shakira nakundaga kumva indirimbo zabo.
Amafunguro abanyura ni ayahe?
Kuvuga ngo ni amafunguro aya n'aya nkunda birangora cyane, kuko nta kintu mu bintu by'ibiribwa navuga ngo nihebeye cyane, cyakora navuga wenda ifi ariko bitari cyane bya bindi byo kuvuga ngo ntayibonye ntabwo narya.
Mu by'ukuri nta mafunguro navuga yihariye ngo aya ni yo yanjye rwose. Ifunguro ryose nafata rigomba kuba ririho imboga.
Ni iyihe nama wagira urubyiruko n'ababyeyi babyiruye?
Urubyiruko narugira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ni cyo kintu cyubakiyeho ibintu byose, ubuhanga wagira bwose udafite ikinyabupfura nta kintu ushobora kugeraho.
Icya Kabiri ni ukugira umuhate mu cyo ukora icyo ari cyo cyose, ukumva ko niba urimo gukora akazi runaka, niba urimo kwiga, shyiramo umwete wige koko, hanyuma utegereze ejo hazaza hawe kuko urimo utegura ubu, kuko ejo hawe uhategura ubu.
[Ikindi ugomba] kumva inama z'ababyeyi n'abakuru kuko urubyiruko rukurikiza ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga ntibite ku mpanuro z'ababyeyi, bikarangira bisenye ubuzima bwabo.
Ku babyeyi, ni ugukomeza guhoza ijisho ku bana. Muri iki gihe hari ibintu byinshi bibarangaza, bishobora kubayobya. Ni uguhozaho bagakomeza gutanga uburere kuko uburezi nyine buvanwa ku ishuri ariko uburere buvanwa mu rugo, ntibakureho ijisho ku bana.
Abana nibumva inama ababyeyi na bo ntibarangare, bagakurikirana imikurire y'abana, nibwo tuzagira ejo heza nk'igihugu cyacu.