Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, i Mushirarungu, mu Murenge wa Rwabicuma.
Mu buhamya bw'Intwaza Icyitegetse Joséphine, waturutse mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, yasobanuye uko yiboneye abana be bicwa urw'agashinyaguro, bigizwemo n'uruhare n'Abarundi babaga mu nkambi ya Saga.
Yashimangiye uburyo Jenoside yari yarateguwe kandi igamije kurimbura Abatutsi, agaragaza ko yarokotse bwari bucye bamwica n'abandi bagore bari kumwe, Inkotanyi zikahagera.
Icyitegetse yishimiye kubona basoma mu ruhame amazina y'umugabo we n'abana be bishwe muri Jenoside.
Yagize ati 'Nubwo bamwe ntazi aho baguye kandi nta n'umwe nabashije gushyingura ariko kuvuga amazina yabo biranyubatse.'
Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw'Igihugu, Kayitesi Immaculée, yashimiye ababyeyi b'Impinganzima ya Nyanza, uko babaye urugero rwiza rw'ubudaheranwa bw'u Rwanda bitewe no kwihangana bagize.
Ati 'Tubashimira ubutwari bwanyu, kudacika intege no gukomeza kwihangana. Mubereye igihugu, muri urugero rwiza rwo kudaheranwa.'
Yakomeje ashima ubuyobozi bw'igihugu ku bw'urukundo bagaragariza aba babyeyi, babatekerezaho no kubitaho umunsi ku wundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yihanganishije aba babyeyi abibutsa ko batari bonyine.
Ati 'Twiyemeje kutazigera tubasiga inyuma, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo mubeho neza, mu cyubahiro no mu rukundo. Ubudaheranwa mutwereka ni isoko y'icyizere n'imbaraga bidufasha gukomeza kubaba hafi.'
Uwacu yagaragaje uburyo urugo rw'aba babyeyi rurangwa n'ubumwe n'urukundo bikagera no ku baturanyi, bigira uruhare mu gusigasira umurage w'ubumuntu.
Ati 'Dushima ko munabitoza abato, ni umurage uva ku bakuru ujya ku bato.'
Uyu muyobozi kandi yageneye ubutumwa bwihariye urubyiruko rwifatanyije n'aba babyeyi, agaragaza ko igihugu kibifuriza ubuzima bwiza, bushyize imbere ubumwe no gukunda igihugu, barwanya ikibi, ivangura, kandi bagakomeza kuba ishusho y'amahoro n'icyizere cy'ejo hazaza.
Ati 'Bana bacu, murwanye amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuba mufata umwanya mukaza kwifatanya n'ababyeyi bacu ni igikorwa cy'ubutwari.'
Uwacu yakomeje asaba urwo rubyiruko kurangwa n'ubushishozi, basakaza ukuri ku mateka y'u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi.



















