Nyanza: Unity Club yifatanyije n'Intwaza mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, i Mushirarungu, mu Murenge wa Rwabicuma.

Mu buhamya bw'Intwaza Icyitegetse Joséphine, waturutse mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, yasobanuye uko yiboneye abana be bicwa urw'agashinyaguro, bigizwemo n'uruhare n'Abarundi babaga mu nkambi ya Saga.

Yashimangiye uburyo Jenoside yari yarateguwe kandi igamije kurimbura Abatutsi, agaragaza ko yarokotse bwari bucye bamwica n'abandi bagore bari kumwe, Inkotanyi zikahagera.

Icyitegetse yishimiye kubona basoma mu ruhame amazina y'umugabo we n'abana be bishwe muri Jenoside.

Yagize ati 'Nubwo bamwe ntazi aho baguye kandi nta n'umwe nabashije gushyingura ariko kuvuga amazina yabo biranyubatse.'

Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw'Igihugu, Kayitesi Immaculée, yashimiye ababyeyi b'Impinganzima ya Nyanza, uko babaye urugero rwiza rw'ubudaheranwa bw'u Rwanda bitewe no kwihangana bagize.

Ati 'Tubashimira ubutwari bwanyu, kudacika intege no gukomeza kwihangana. Mubereye igihugu, muri urugero rwiza rwo kudaheranwa.'

Yakomeje ashima ubuyobozi bw'igihugu ku bw'urukundo bagaragariza aba babyeyi, babatekerezaho no kubitaho umunsi ku wundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yihanganishije aba babyeyi abibutsa ko batari bonyine.

Ati 'Twiyemeje kutazigera tubasiga inyuma, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo mubeho neza, mu cyubahiro no mu rukundo. Ubudaheranwa mutwereka ni isoko y'icyizere n'imbaraga bidufasha gukomeza kubaba hafi.'

Uwacu yagaragaje uburyo urugo rw'aba babyeyi rurangwa n'ubumwe n'urukundo bikagera no ku baturanyi, bigira uruhare mu gusigasira umurage w'ubumuntu.

Ati 'Dushima ko munabitoza abato, ni umurage uva ku bakuru ujya ku bato.'

Uyu muyobozi kandi yageneye ubutumwa bwihariye urubyiruko rwifatanyije n'aba babyeyi, agaragaza ko igihugu kibifuriza ubuzima bwiza, bushyize imbere ubumwe no gukunda igihugu, barwanya ikibi, ivangura, kandi bagakomeza kuba ishusho y'amahoro n'icyizere cy'ejo hazaza.

Ati 'Bana bacu, murwanye amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Kuba mufata umwanya mukaza kwifatanya n'ababyeyi bacu ni igikorwa cy'ubutwari.'

Uwacu yakomeje asaba urwo rubyiruko kurangwa n'ubushishozi, basakaza ukuri ku mateka y'u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne yashimiye ubumuntu bukomeje kuranga Intwaza
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yagaragaje ko Abanyarwanda bagifite umukoro wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
Inzego z'umutekano zifatanyije n'Intwaza mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwacu Julienne acanira umwe mu Ntwaza urumuri rw'icyizere
Hibutswe n'umugore n'abana ba Munyampundu Innocent (ubanza ibumoso), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Intwaza Icyitegetse Joséphine yavuze ko yishimiye kumva amazina y'abe bishwe, ubu bakaba basomwa bakibukwa mu ruhame nubwo atazi aho bashyinguwe
Intwaza zo mu rugo rw'Impinganzima rwa Nyanza zashimiwe ku bwo gukomeza gutwaza no kubera icyitegererezo ababyiruka
Igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'abana baturanye n'Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza
Abana n'urubyiruko bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuza mu rugo rw'Intwaza bisa ko kujya mu nzu ndangamateka kuko bahakura ubumenyi bwinshi
Intwaza zashimiwe ko zibanira neza abaturanyi zikanaharanira kurangwa n'ubudaheranwa
Intwararumuri Kabarebe Espérance na Karega Netty, na bo bafatanyije n'ababyeyi b'Intwaza bo mu rugo rw'Impinganzima rwa Nyanza
Abarimo Intwararumuri Nyiramirimo Odette na Nyirarukundo Ignacienne na bo bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo mu miryango y'intwaza bagera kuri 527 bishwe muri Jenoside bunamiwe
Uwacu Julienne aganiriza umwana witabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Rugo rw'Impinganzima rwa Nyanza
Umuyobozi wa AVEGA, Kayitesi Immaculée yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu miryango y'Intwaza
Meya wa Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine yashimiye Intwaza ku buryo zikomeje kwigisha abato amateka yaranze u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-unity-club-yifatanyije-n-intwaza-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)