
Maj Gen Nyakarundi yabwiye abasirikare n'abapolisi bitegura kujya mu butumwa ko abo bagiye gusimbura bakoze akazi gakomeye mu gufasha gusubiza ibintu ku murongo mu ntara ya Cabo Delgado, abasaba kubyubakiraho bubahiriza inshingano zabo neza.
Yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura no kwimakaza gukorera hamwe kugira ngo bazabashe kubahiriza inshingano boherejwemo.
Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Hari nyuma y'uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera kuri 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.
Mu 2022 inzego za gisirikare z'u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.



