U Rwanda rugeze ku kigero cya 90% rwihaza mu ngengo y'imari: Abasenateri banyuzwe n'umuvuduko w'iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Biteganyijwe ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha arenga miliyari 7000 Frw mu bikorwa bitandukanye birimo n'imishinga y'iterambere.

Muri rusange amafaranga akomoka ku misoro azagera kuri miliyari 4.105,2 Frw, umutungo faranga ugera kuri miliyari 53,7 Frw, inguzanyo z'imbere mu gihugu zizagera kuri miliyari 136,5 Frw, inkunga z'amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 585,2 Frw na ho inguzanyo z'amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.

Biteganyijwe ko 59% by'amafaranga ateganyijwe kwinjira mu ngengo y'imari ya Leta ya 2025/2026 azaturuka mu misoro n'ibitari imisoro mu gihe inguzanyo z'amahanga zingana na 30% by'ingengo y'imari.

Senateri Rugira Amandin yagaragaje ko mu gihe ibihugu hirya no hino bikomeje kugorwa n'inkunga z'amahanga, ari intambwe ikomeye u Rwanda ruri gutera kuba rushobora kwihaza ku kigero cya 90% mu ngengo y'imari rukenera.

Ati 'Iyi mbanzirizamushinga igaragaza ko igihugu cyacu kimaze gutera intambwe mu kwigira. 90% by'ingengo y'imari igihugu kizayishakamo bivuze ko mu gihe gito dukurikije icyerekezo cy'izamuka ry'ubukungu, tuzaba tugeze ku cyerekezo cya 100%.'

Senateri Bideri John Bonds yagize ati 'Ni ingengo y'imari bigaragara ko igihugu cyacu n'icyerekezo cyihaye cyo kwigira bituganisha ahantu heza. Ni ibintu bishimishije kuko ingengo y'imari yarazamutse kandi amafaranga menshi tukaba tuzayishakamo nk'igihugu.'

Yakomeje ashimangira ko imishinga migari nko kubaka ikibuga cy'Indege cya Kigali no kwagura imikorere ya RwandAir bizagira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

Ishoramari rya Leta riziyongera aho rizava kuri miliyari 150,6 Frw mu 2024/2025 rigere kuri miliyari 760,6 Frw mu 2025/2026.

Rizibanda by'umwihariko ku gukomeza kubaka ikibuga cy'indege gishya cya Kigali (Bugesera) n'imishinga yo gukomeza kwagura sosiyete ya Leta y'ubucuruzi 'RwandAir' kandi byitezweho kugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw'igihugu no gukomeza kwagura imigenderanire n'amahanga.

Ku ruhande rwa Perezida wa Komisiyo y'Iterambere n'Imari, Nsengiyumva Fulgence, yagaragaje ko igihugu gikomeje urugendo rwo kwihaza mu ngengo y'imari kandi kuba 30% bizaba ari inguzanyo gihabwa n'amahanga bishimangira icyizere gifitiwe.

Ati 'Nta muntu ushobora kukuguriza azi ko utazashobora kumwishyura. Ni icyizere rero nk'igihugu gifitiwe n'amahanga kubona batanga inguzanyo igera kuri urwo rwego.'

Senateri Twahirwa yagize ati 'Intego ni ukwigira, imfashanyo yo hanze turabizi ko ak'i Muhana kaza imvura ihise. Intego ni ukugera ku 100% ndabishima kandi nifuza ko twasabigeraho byihuse.'

Senateri Niyomugabo Cyprien na we yashimye ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu burezi hatezwa imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro kuko azaba imbarutso y'iterambere n'ubukungu bw'igihugu.

Ati 'Biriya bihugu byinshi bijya binafasha Afurika mu kubona ingengo y'imari buriya byinshi byabigezweho kubera ko byateje imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.'

Abasenateri banyuzwe n'umuvuduko w'iterambere ry'u Rwanda
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier
Uhereye iburyo: Senateri Bideri John Bonds, Senateri Cyitatire, Senateri Mugisha, Senateri Mukabalisa, Senateri Rugira Amandin, Senateri Twahirwa na Senateri Umuhire Adrie
Abasenateri bashimye ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 90% rwihaza mu ngengo y'imari
Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, n'umwungirije Nyinawumuntu Laetitia bageza ku basenateri isesengura iyo komisiyo yakoze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugeze-ku-kigero-cya-90-rwihaza-mu-ngengo-y-imari-abasenateri-banyuzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025