Nigeria ikeneye ubufasha bw'u Rwanda mu bijyanye n'uburinganire n'umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Benjamin Kalu yabigarutseho ubwo yakiraga Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo.

Kalu asanzwe ari n'Umuyobozi wa Komite yahawe inshingano zo gukurikirana amavugurura akwiriye gukorwa mu Itegeko Nshinga rya Nigeria.

Mu biganiro yagiranye na Amb. Bazivamo, Kalu yagaragaje ko u Rwanda na Nigeria bimaze gutera intambwe nziza mu bijyanye n'ubutwererane.

Ati 'Umubano twubatse mu myaka ishize ni ikimenyetso cyo kubahana no kumvana kuri hagati y'impande zombi, kandi mfite icyizere ko ibyiza biri imbere. Mu gihe tugaruka ku mubano n'ubutwererane ni ingenzi gushimangira akamaro k'ubufatanye hagati y'Inteko zombi. Inzego zishinga amategeko mu bihugu byacu ni ingenzi mu kugena politike ishyira imbere iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza no guhanahana ubumenyi bushingiye ku muco.'

Yakomeje avuga ko muri iki gihe Nigeria iri gukora amavugurura mu Itegeko Nshinga ikeneye ubufasha bw'u Rwanda cyane cyane mu ngingo zijyanye n'uburinganire n'umutekano.

Ati 'By'umwihariko, mu gihe dutangiye uru rugendo rukomeye rwo kuvugurua Itegeko Nshinga, turashaka ubufatanye n'ubumenyi bivuye mu Rwanda, by'umwihariko ku ngingo z'ingenzi nk'uburinganire n'umutekano. Igihugu cyanyu ni intangarugero mu bijyanye n'uburinganire, aho mufite abagore 63,75 mu Nteko Umutwe w'Abadepite na 53,8% muri Sena, ni imibare iri hejuru ku Isi, kandi ikatwereka icyitegererezo dukwiriye kwigiraho.'

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n'ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z'ingenzi zirimo imikoranire mu by'umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu ndege, n'ay'ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n'abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

Umubano w'u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n'ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by'irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.

Ambasaderi Bazivamo hamwe na Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko muri Nigeria, Benjamin Kalu
Benjamin Kalu na Ambasaderi Bazivamo baganira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-ikeneye-ubufasha-bw-u-rwanda-mu-bijyanye-n-uburinganire-n-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)